Inkuru  iri kuvugwa hano mu Rwanda nuko umubyeyi wa Miss Kayibanda Aurore yamaze kwitaba Imana nyuma y’iminsi ari kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umubyeyi wa Miss Aurore Kayibanda yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Se wa Aurore Mutesi Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 yitabye Imana aziza uburwayi.

Se wa Mutesi ubundi witwa Kayibanda Ladislas na nyina  Mukazera Olive ni umuryango w’abana bane barimo na musaza we Hirwa Henry waririmbaga muri KGB watabarutse aguye mu kiyaga cya Muhazi mu myaka ishize.

Amakuru atugeraho arahamya ko Nyakwigendera Ladislas yahitanywe n’uburwayi yari amaranye iminsi.

Ladislas yitabye Imana abonye ubukwe bw’umukobwa we ndetse n’umukunzi we Mbabazi Egide bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu bibi aho iyi mihango yose yakorewe muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Mutesi Aurore Kayibanda yabaye Miss Rwanda 2012.

Aurore Kayibanda yabaye Miss Rwanda 2012.
Aurore Kayibanda yabaye Miss Rwanda 2012.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU