Umugabo yakoreye ibyamfurambi umugore we amuca amaboko yombi, amushinja kuba atabyara. Igikorwa cyafashwe nk’ubunyamaswa bukabije.

Umugabo yaciye umugore we amaboko ngo ntabyara

Umugore witwa Jackline Mwende, utuye mu gace ka Kathama, yari amaraze imyaka irindwi ashakanye n’ umugabo we birangiye amuciye amaboko yombi akoresheje icyuma. Stephen Ngila Thenge, umugabo we, akaba yaramuciye aya maboko ku Itariki 24 Nyakanga uyu mwaka ndetse anamukomeretsa mu mutwe no mu ijosi bikomeye.

Abantu ba bugufi b’uyu muryango batangaje ko uyu muryango wari umaranye amakimbirane igihe kinini, ndetse umugore akaba yari yarashatse kwahukana ngo amusige, abuzwa n’umwe mu bayobozi b’Itorero wamugiriye inama yo kutahukana akaguma murugo rwe.

Umugabo yaciye umugore we amaboko ngo ntabyara

Mwende yatangaje ko uyu mugabo yamwadukiye amutema mu gihe bari bamaze amezi atatu nta kabariro batera we n’umugabo we. Yanatangaje ko atazi icyamuteye ku mutema mu by’ukuri :

” Sinibaza kuba arinjyewe yagerekagaho kutabyara, kandi duheruka kwa muganga haciye umwaka, twarajyanye hanyuma muganga atubwira ko ariwe ufite akabazo gatuma tutabyara ariko ko ari akabazo bashobora gukosora, kagakira.”

Yakomeje avuga ko umugabo we, asanzwe akora akazi k’ubudozi mu gace kitwa Masii, atibaza impamvu yanze kwivuza, none akaba ariwe abijijije.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU