Umugabo ukomoka mu gihugu cya Iraq yakubitiwe iz’akabwana i Dubai n’abagore batatu nyuma yo kubasanga mu cyumba ubwo yari agiye gushaka umunyeshuli bakundaniye kuri Internet

umunyeshuli bakundaniye kuri Internet

Aba bagore 3 bakomoka mu gihugu cya Nigeria, bafite imyaka 30, 33 na 34 bivugwa ko bicuruza i Dubai, bakoreye ibyamfura mbi uyu mugabo kugeza ubwo yihwereje bakamureka.

Uyu mugabo w’umunya Iraq w’imyaka 45, yageze Dubai mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka aje gushaka umunyeshuli bakundaniye kuri internet.

Uyu mugabo akigera I Dubai yahamagaye kuri telefone uyu mukobwa w’umunyafurika bakundaniye, amubwira ko bahurira mu nyubako yitwa Al Quoz.

Akimara kwinjira muri iyi nyubako yahise ahahurira n’abagore bo muri Nigeria bivugwa ko ari indaya, bahita batangira kumukubita no kumusohora nabi.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ati “Inyubako yari ifunguye hanyuma haza abagore batanu baramfata batangira kunkubita. Bari bishimye cyane ubwo babonaga amafaranga yanjye. Nabonye baranyica nigira nk’umuntu ufite ikibazo cyo guhumeka barandekura.”

Abapolisi bageze muri iyi nyubako bavuze ko ubwo bari baje gutabara aba bakobwa bose bahise bahunga, babirukaho batatu muribo barafatwa barafungwa.

Uyu mugabo wakubiswe yahanishijwe gucibwa amande y’ibihumbi bitanu by’ama Dhiram [Dh5,000] anirukanwa muri Dubai mu gihe aba bakobwa bahise bafungwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU