Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka igera kuri ine bamaze babana nk’umugabo n’umugore, Miss Agasaro Nadia washakanye n’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yavuze imyato umugabo we ndetse anakomoza ku bintu byagiye binyereza umubano wabo ariko aho kuwugusha bikawukomeza nk’urutare.

Kuya 16 Kanama 2015 nibwo Gatsinzi Emery ‘Riderman’ yasezeranye imbere y’Imana na Agasaro Farid Nadia wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, mu muhango wabereye muri Paruwasi ya Kicukiro. Kugeza ubu, bamaze kubyarana umwana umwe witwa Eltad(Iri zina risobanura uw’Imana yishimira cyane).

Agasaro Farid Nadia yabaye Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya

Ejo hashize, Iyi couple ikunzwe yizihije isabukuru y’imyaka ine ishize barushinze, aho Agasaro Nadia yateye imitoma ihebuje umugabo we Riderman agashimangira ko mu rugendo rw’urukundo rwabo bagiye bahura n’ibintu byinshi byashakaga kunyereza umubano wabo ariko aho kuwugusha bikawukomeza nk’urutare.

Mu butumwa burebure Nadia yanditse kuri Instagram ye yagize ati “Buri umwe yahaye umutima undi nta kiguzi. Nshimishwa cyane no kuba ngufite nk’umufasha mu buzima bwanjye. Gusangira ubuzima nawe n’urugendo ruryoshye njyewe nawe twatangiye ikiganza ku kindi, kandi kugeza ubu ntago wigeze uhagarika kunkorera ibintu by’uburyohe ntashobora kubara, kandi uracyakunda mu buryo bwihariye, warakoze cyane kunyitaho ndetse no gusohoza inshingano. Aha hantu ni hato kuko sinabasha kuhandika ibintu byose bisobanura uko uri umugabo w’igitangaza. Imana ijye ikumpera imigisha rukundo rwanjye. Muri iyi si ntihabura ibinyereza umubano w’abakundana gusa nkunda uburyo iby’akagushije uwacu biwukomeza nkurutare ndahamya ko ari ku bw’urukundo rw’ukuri(real luv)buri umwe akunda undi n’imbaraga z’Imana yahisemo kutugira umwe. Ntakintu gikomeye nk’urukundo ngukunda.”

Riderman nawe yifashishije Instagram ye yahise yandika ati “Nadia Icyuma, tumaranye imyaka 4 mu byishimo n’imigisha … Tutiyibagije ibigeragezo tunyuranamo ki Ninja 😉 . Gusa muri byose jya uzirikana ko #PapaTmBcp ❤.”

Riderman na Nadia bamaze imyaka 4 barushinze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU