Umurobyikazi w’i New York witwa Debbie Geddes yatangajwe no kubana arobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye ubwo yari mu kazi mu kiyaga cya Champlain (Lake Champlain).

Umugore yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo kuroba ifi ifite iminwa ibiri

Debbie Geddes yaciye ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza iyi fi idasanzwe mu bunini ndetse ifite iminwa ibiri igerekeranye.

Nyuma yo kubibona, abanyamakuru batandukanye bahise bajya gushaka uyu mugore  abereka amafoto y’iyi fi idasanzwe yafashe, aho yababwiye ko nawe byamutunguye cyane akimara kuyibona.

Debbie agize ati “Navugaga nti ndobye ifi nini bidasanzwe. Maze kuyigeza mu bwato sinizeraga ibyo nabonaga.”

Umuvugizi w’ikipe y’abarobyi Debbie abamo witwa Adam Facteau yagize ati “Abarobyi bose ntibumvaga ifi barobye,babonaga bitabaho.”

Abcnews dukesha iyi nkuru ivuga ko Debbie Geddes akimara gufata iyi ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye, we n’umugabo we bahise bifata amafoto bayifashe barangije bayisubiza mu mazi.

Umugore yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo kuroba ifi ifite iminwa ibiri
Iyi fi ifite iminwa ibiri yafatiwe mu kiyaga cya Champlain
Umurobyikazi Debbie Geddes
Umurobyikazi Debbie Geddes

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU