Umwana w’umukobwa w’imyaka itanu yapfuye bitunguranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2019, ubwo nyina yasubizaga imodoka inyuma akamugonga.

Umugore yasubije imodoka inyuma agonga umwana we wari inyuma yayo

Ni impanuka yabereye muri Komini Saint-Jean-de-Monts, mu gihugu cy’u Bufaransa. Uyu mwana w’imyaka itanu akaba yari ari mu modoka hamwe n’ababyeyi be ndetse na bakuru be, umwe w’imyaka 11 n’undi wa 14.

Uyu muryango ngo wari mu butembere i Vendée, ubwo bageraga aho impanuka yabereye, umwana yasabye nyina guhagarara avuga ko ashaka kwihagarika, yasohotse mu modoka ajya hanze, muri ako kanya nibwo nyina yasubije imodoka inyuma atazi ko umwana arimo kwihagarika inyuma yayo amwica atyo.

Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko umuganga yageze aho impanuka yabereye ajyanwe n’indege ya kajugujugu, agerageza kwita ku mwana ariko umwuka umushiriramo aho.

Urukiko rw’i Sables-d’Olonne rwatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mwana. Bityo rukanatangaza ko aba babyeyi n’abana babo babiri bahise bagira ihahamuka, bityo baza kuvanwa aho impanuka yabereye bajyanwa kwitabwaho mu bitaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU