Umuhanzi  Johnny Drille yatumiwe i Kigali aho azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019.

Umuhanzi Johnny Drille agiye kuza I Kigali gutaramira abakunzi be

Umuhanzi  John Ighodaro ni umuririmbyi w’imyaka 29 wo muri Nigeria Johnny Drille ukunzwe na benshi muri iyi minsi yatumiwe i Kigali aho azataramira ku wa 27 Nzeri 2019

Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Wait For Me” yatangiriyeho, “Rome & Juliette” yamwubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, “Halleluya” yakoranye na Simi n’izindi nyinshi.

Kigali Jazz Junction itumiye uyu muhanzi nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi bagaragaje ko bifuza gutaramana na we.

Twakwibutsa ko Kigali Jazz Junction itumira abahanzi b’abanyamahaga bafite abakunzi benshi mu Rwanda. Ni abahanzi baba bafite umwihariko wo kuririmba mu buryo bw’umwimerere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU