Umuhanzi Ne-yo afatanyije na Meddy bagiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyo kwita izina ingagi.

kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019. RDB yangaje ko hagiye kuba tariki 7 Nzeri 2019  kizahuriza hamwe icyamamare Ne-yo na Meddy aho bazataramira abafana babo mu muhango wo kwita izina utegerejwe tariki 6 Nzeli 2019.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri Belise Kaliza Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ushinzwe ubukerarugendo yavuze ko igitaramo cyo kwita izina cy’uyu mwaka cyatumiwemo abahanzi barimo Meddy na Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yongeyeho aba bahanzi nabo bazita  amazina abana b’ingagi.

Mu bandi bashyitsi b’imena bateganyijwe muri iki gikorwa harimo Tonny Alexander Adams wakiniye Arsenal Fc na Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye ku isi nka FC Barcelona, Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.

Biteganyijwe ko uyu mwaka bazita abana b’ingagi 25 amazina.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU