Umuhanzikazi urimo kugenda yigarurira imitima ya benshi mu ruhando rwa Muzika nyarwanda, Gihozo Pacifique warumaze iminsi asa nkutuje, yahuje imbaraga n’itsinda rya Urban Boyz maze bakorana iyitwa ‘Go Low’ izaryohera abanyabirori.

Uko yitwa mu buzima busanzwe, ninayo mazina akoresha mu muziki {Gihozo Pacifique}, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka ‘Hindura’, ‘Wanyiharira’, ‘Tujyane’, ‘Ndi Uwawe’ hamwe n’izindi zinyuranye.

Gihozo Pacifique n’umwe mu bahanzi barimo kugenda berekana imbaraga mu muziki

Uyu mwari wemeza ko agiye gukora umuziki yivuye inyuma, kuri ubu yashyize hanze iyitwa ‘Go Low’ yasohokanye n’amashusho yayo yakoranye n’itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Nizzo ndetse na Humble Jizzo.

Gihozo na Urban Boyz bakoranye iyitwa Go Low

Iyi ndirimbo ‘Go Low’ yiganjemo amagambo y’urukundo yahumuriza umukunzi wawe umwereka ko agufite kandi nawe umufite. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Director The Benjamins nawe w’inararibonye mu gukora za Video.

KANDA HANO UREBE GO LOW YA GIHOZO NA URBAN BOYZ

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU