Umuhanzikazi nyarwanda kuri ubu arashimira Imana nyuma kwicuza igihe kitari gito yataye mu bitamufitiye umumaro byamuyobeje bikamukoresha byinshi bigayitse ku buryo yari hafi guca ukubiri n’umurimo w’ubuhanzi yari amaze kwinjiramo.

Umuhanzikazi nyarwanda inzoga zakoresheje byinshi bigayitse arashima kuba kuri ubu ari munzira nziza

Ruhimbaza Consolee uzwi nka Lucky Coco muri muzika, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Komeza Ukine” , “Ndakwiyeguriye” ndetse n’izindi zinyuranye yagiye akora mu myaka yashize, yatangaje ko kunywa inzoga nyinshi cyane bikamuviramo ubusinzi bukabije, kunywa urumogi no gukora ibiteye isoni nk’imibonano mpuzabitsina biturutse mu guta ubwenge, gusuzugura abamufitiye umumaro barimo n’ababyeyi be n’ibindi!

Mu kiganiro Lucky Coco yagiranye na hillywood dukesha iyi nkuru, ahamya ko nubwo ari umwe mu banyempano igihugu cyacu gifite, yari yaravangiwe n’imico mibi yamuviriyemo kudindira gukabije ndetse anemeza ko ibi byose yabashije kubivamo adakuyemo uburwayi. Ngo ibyo yaciyemo byose iyo asubije amaso inyuma abonamo umugambi w’Imana kuri we!

Lucky Coco yagize ati: “Nakoze ibibi byinshi, nanyweye urumogi, amatabi atagira ingano inzoga, mbese narasebye bihagije pe! Ibaze ko nigeze guta ubwenge nkagera ku rwego rwo kunanirwa kwijyana mu bwiherero nkabikorera mu buriri! Nababaje ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, abaturanyi icyo gihe nabo byabagezeho barahurura! Nubwo nanyuze muri byinshi gusa nshimira Imana ko kuri ubu nabasabye imbabazi bakazimpa kandi nkabasha no guhinduka bya nyabyo.”

Umuhanzikazi nyarwanda inzoga zakoresheje byinshi bigayitse arashima kuba kuri ubu ari munzira nziza

Mubyo Lucky Coco avuga ko byamuteye gukora aya mahano yose harimo kugira inshuti mbi mu myaka y’ubugimbi dore ko ahamya ko yari afite amaraso ashyushye cyane, ariko kuri ubu akaba yarabikuyemo isomo rikomeye.

Ati “Ibi byose nabikuyemo isomo rikomeye. Burya iyo umwana akiri muto biragora kumenya guhitamo icyiza n’ikibi. Usanga aba arwana no kujya kwishimisha atitaye ku ngaruka zavamo. Rero nagize inshuti mbi cyane zimwe muri zo zari zimfitiye ishyari kubw’impano bambonagamo, izindi zikankururira mu kujya kurya iraha nta rutangira nyamara bo bakamenya aho bagarukira! Igitangaje ni uko mubo twasangiraga amatabi, imogi, inzoga harimo n’abahanzi babimpataga nyuma nibwo namenye ko bari bagamije kwangiza ahazaza hanjye kubera ishyari!”

Mu gusoza iki kiganiro, Lucky Coco yavuze ko nubwo byamugoye cyane ndetse bikamusaba igihe kinini, kuri ubu yamaze kuba mushya ku buryo yiyumvamo umuhamagaro wo kugira inama uwo ariwe wese waba akiri mu buyobe.

Ati “Ntabwo byoroha guhinduka uva mu buyobe ujya mu nzira inoze. Abo byabayeho bo baranyumva cyane ko bisaba kwigomwa ibyo wafataga nk’ibikunezeza ku rwego rwo hejuru. Kuba narabishoboye si kubwanjye harimo imbaraga z’Imana n’amasengesho ya Mama wanjye utarahwemaga no kungira inama.”

Umuhanzikazi nyarwanda inzoga zakoresheje byinshi bigayitse arashima kuba kuri ubu ari munzira nziza

Lucky Coco yakomeje agira ati: “Kuri ubu ndatuje, mbese ndi ku kigero cyiza cyo kuba nagira inama n’abandi baba bakiri mubyo nahozemo. Kubera iyo mpamvu rero nahisemo guhera ku ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bufitanye isano n’ibyambayeho, nayise CONFUSION. Nzayishyira ku mugaragaro vuba cyane. Ndizeza abakunzi banjye kutazabatenguha ukundi. Uko ubushobozi buzajya buboneka nzajya ndushaho kubahereza ibihangano byuje ubuhanga nk’uko Imana nizereramo yampaye iyi mpano.”

Yavuze kandi ko nyuma y’ibi byinshi bigayitse yanyuzemo, kuri ubu akomeje na muzika ye, akaba afite indirimbo nshya y’igiswahili yise “Confusion” yakoze ahanini agendeye ku nkuru mpamo ya bimwe mu byo yahuriye nabyo mu buzima yise ubw’uburara yanyuzemo!

confusion

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU