Nyuma yuko ishyamba rya Amazon rifashwe n’inkongi y’umuriro ku wa mbere rigashya rigakongoka, mujyi wa Sao Paulo uherereye muri Brazil wafashwe n’umwijima.

Umujyi wa Sao Paulo wajemo umwijima mu gihe abagenzi batahaga bava mu kazi

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 Kanama 2019 ,nibwo umujyi wa Sao Paulo uherereye mu gihugu cya Brazil wafashwe n’umwijima mu masaha ya saa 4:30Pm ubwo abantu bavaga ku kazi bari kwerekeza mu ngo batuyemo.

Amakuru avuga ko uyu mwijima wateye ahanini n’ishyamba rya Amazone ryahiye kuwa mbere ubwo umwe mu bakerarugendo yahanweraga isigara akarijugunya akarijimije bikaza gutuma rikongoka ndetse na zimwe mu nyamaswa zibarizwamo zikabigiriramo ingaruka.

Amakuru avuga ko uyu mujyi nawo waje kwijima ku buryo bamwe mu bantu bavaga ku kazi mu masaha ya nimugoroba bategetswe gusubira inyuma kubera ko kubona iyo bajya byari bigoranye ikindi inzego z’umutekano zabonye bishobora guteza impanuka ku binyabiziga kubera ko hari hamaze guhumana ku buryo udashobora kureba ikintu kiri imbere yawe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya Dail Mail nuko cyavuze ko ishyamba rya Amazon ryahiye ku buryo bukomeye aho abaturiye iri shyamba bavuga ko bishobora kuzabagiraho ingaruka kubera ko ryabafashaga byinshi birimo kubona ibikomoka ku biti ,kubakururira imvura ndetse naba mukerarugendo.

Umujyi wa Sao Paulo wajemo umwijima mu gihe abagenzi batahaga bava mu kazi

Inkongi yafashe ishyamba rya Amazon

Umujyi wa Sao Paulo wajemo umwijima mu gihe abagenzi batahaga bava mu kazi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU