Mu birori byitabiriwe n’abantu batarenga 40 bari baturutse mu muryango we n’uw’umukunzi we, umukinnyi wa filimi Umuganwa Sarah wamenyekanye muri Seburikoko, yaraye asabwe aranakobwa  n’umusore Issa Nkunze bamaze igihe bakundana.

Mutoni wo muri Seburikoko yasabwe aranakobwa

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, ubera I Kayonza aho witabiriwe n’ibyamamare muri sinema mu Rwanda nka Ndimbati (wari wicaye mu basaza), Samusure (wari mu basaza), Njuga na Nyiramana (wo muri Seburikoko).

Umuganwa Sarah wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko na Issa Nkunze bamaze igihe bakundana basigaje ibirori byo gusezerana mu idini ya Islam bizaba kuwa ku wa 15 Nzeri 2019 aho ngo bazatumira abantu benshi.

Nkuko bisanzwe mu muco w’ idini ya Islam, Inkwano Umuganwa Sarah yahawe yavugiwe mu ruhame aho yakowe 700,000 FRW ndetse uwasabye umugeni ahita ayashyikiriza Sarah bayabarira mu ruhame, nkuko bitangazwa na Isimbi.rw dukesha iyi nkuru.

Umukinnyi wa filimi Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni muri Seburikoko yasabwe aranakobwa

Mutoni wo muri Seburikoko yasabwe aranakobwa

Umukinnyi wa filimi Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni muri Seburikoko yasabwe aranakobwa

Umukinnyi wa filimi Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni muri Seburikoko yasabwe aranakobwa

AMAFOTO /ISIMBI

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU