Umukobwa witwa Vera Sidika waje mu birori bya Tanasha Donna ubwo yari yambaye ikariso n’isutiye maze abari aho bose bifata ku maso.

Umukobwa waje mu birori bya Tanasha yambaye ikariso n’isutiye gusa yatunguye benshi

Kuri uyu wa 22 nibwo Diamond Platnumz yakoreye umukunzi we Tanasha Donna ibi birori, aho byabereye hakaba hari hatatwe bifashishije imyenda y’impinja, ibikinisho ndetse n’ibindi bikoresho by’abana.  Mu babyitabiriye, mama wa Diamond, nyirakuru ndetse n’inshuti ze za hafi bari babucyereye.

Ni ubwa mbere Diamond Platnumz akoreye ikirori cya Baby shower umwe mu bakunzi be dore ko yabyaranye n’abandi bakobwa barimo Zari Hassan na Hamisa Mobetto ariko nta birori yabakoreye.

Muri ibi birori hagaragayemo udushya dutandukanye turimo imyambarire gusa uwitwa Vera Sidika w’umunyakenya niwe wavugishije benshi kubera imyambarire ye.

Mu mwambaro w’ikariso n’isutiye uyu mugore yageze aho abari aho baramureba cyane ari nako anifata amafoto ku itapi itukura.

Abari aho bose batangariye uyu mwenda yari yambaye dore ubusanzwe uyu mugore bivugwa ko ari inshuti ya Tanasha dore ko bose bafite inkomoko muri Kenya.

Umukobwa waje mu birori bya Tanasha yambaye ikariso n’isutiye gusa yatunguye benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU