Umukobwa witwa Mukayiranga Alphonsine yakoze impanuka ya Moto agonzwe n’ikamyo we n’umumotari bahita bitaba Imana.Ni nyuma y’amasaha make amaze gushyingura se.

Umukobwa yahitanwe n’impanuka ya Moto nyuma y’amasaha make amaze gushyingura se

Umwe mu nshuti ze za hafi waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko  Muhabura urupfu rw’uyu mukobwa rwabaye saa kumi ni mwe bishyira saa kumi n’ebyiri ubwo yari avuye guherekeza bamwe mu bo biganye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.

Yagize ati “Ubwo Bari bamaze gushyingura se mu ma saa munani,yahereke bamwe mu bo biganye bageze imbere bajya ahantu bafata agafanta nyuma babona butangiye kwira bahita bamutegera Moto bakimara gutsimbura imodoka yahise ibagonga we n’umumotari bahita bitaba Imana ako kanya“.

Yitabye Imana nyuma y’uko yari amaze gushyingura se witabye Imana kuwa Kane tariki 15 Kanama ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu.

Nyakwigendera atabarutse arimo kwitegura kwimenyereza umwuga w’ubwarimu Dore ko yari yarakomeje amashuri ye muri Kaminuza ya East African University mu ishami ry’uburezi nyuma y’uko muri 2017 yari yarasoje ikiciro cya mbere cya Kaminuza aho yagisoreje muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU