Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna utwite inda y’imvutsi yashyize hanze amafoto agaragaza uko amerewe, ndetse aboneraho no gushimira umugabo we udasiba kumukorera udushya.


Mu mwaka wa 2018 nibwo urukundo rwa Diamond na Tanasha rwamenyekanye ndetse muri icyo gihe Diamond yari yatangaje ko azakora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 ariko nyuma abwimurira itariki itaramenyekana.

Mu minsi yashize, Diamond Platnumz yahaye imodoka Tanasha amushimira kubw’impano y’umwana bagiye kubyarana ndetse anatangaza ko ariwe mugore akunda cyane ku isi ya rurema.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama 2019, Tanasha yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto igaragaza ko akuriwe cyane, maze ashimira Imana kubw’umugisha yamuhaye ndetse anashimira Diamond udasiba kumukorera udushya.

Umukunzi wa Diamond witegura kubyara yifotoje yambaye ubusa
Umukunzi wa Diamond Platnumz Tanasha Donna atwite inda y’imvutsi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU