Umunyamakuru wa Tv1 na Radio1 Pedro Rene wamenyekanye mu gisata cya Siporo agiye kurushinga n’umukunzi we Umutesi Aurora bamaranye imyaka isaga itanu.

Umunyamakuru Pedro wa Tv1/Rd1 agiye kurushinga na Umutesi Aurora

Pedro Rene umunyamakuru wa Tv1 na Radio1 ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kitari gito mu mwuga w’itangazamakuru rya Siporo, n’irisanzwe.

Uyu munyamakuru aheruka gushyira hanze ubutumire bw’ubukwe bwe n’umukunzi we Umutesi Aurore bamaranye imyaka itanu mu rukundo. ubukwe bwa Pedro Rene na Umutesi Aurore buzaba ku i Tariki 25 Kamana 2019. mu Karere ka Kicukiro muri Sport view hotel.

Umunyamakuru Pedro wa Tv1/Rd1 agiye kurushinga na Umutesi Aurora

Mukiganiro na Touchrwanda.com Umunyamakuru Pedro Rene yemeje amakuru avuga ko agiye kubana n’umukunzi we Umutesi Aurore bamaranye igihe kitari gito, aboneraho n’ umwanya wo gutumire inshuti ze n’abakunzi be.

Umunyamakuru Pedro wa Tv1/Rd1 agiye kurushinga na Umutesi Aurora
Umunyamakuru Pedro Rene yemeje amakuru avuga ko agiye kubana n’umukunzi we Umutesi Aurore

Yagize ati;” Nibyo koko ayo makuru n’impamo, ngiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Umutesi Aurore tumaranye igihe cy’ imyaka 5 ndibaza. “Mutesi Aurore namumenye kubera mubyara we w’inshuti yanjye witwa Mutoni twasenganaga. Aurore twakundanye igihe kitari gito kuburyo nzi icyo akunda n’icyo yanga. Mubyo nakundiye Umutesi Aurore harimo imico ye myiza n’umutima mwiza n’urugwiro agira ku muntu.” Icyo nabwira Aurore ni uko  mukunda cyane”.

Ndashimira Imana ikomeje kunyiyereka mu myiteguro y’ubukwe bwanjye, nka shima inshuti zanjye n’inshuti z’umuryango bakomeje kumfasha muri byinshi bijyanye no kwitegura ubukwe bwanjye, by’umihariko ndashima umuryango wanjye n’umuryango wo kwa Aurore bakomeje kudushyigikira muri byose”.

“Mboneyeho umwanya wo gutumira buri wese wifuza kwifatanya natwe mu birori by’ubukwe bwacu”.

Umunyamakuru Pedro wa Tv1/Rd1 agiye kurushinga na Umutesi Aurora

Umunyamakuru Pedro Rene yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda harimo, Journa Ubumwe, City Radio, Isango Star, Flash Fm na Tv1/Rd1.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU