Umuryango wa John Legend ntiwishimiye nta gato amagambo Perezida Trump yavuze aho yavugaga ko umujyi wa Baltimore uteye iseseme ndetse wuzuye imbeba, anongeraho ko nta muntu muzima wakwifuza kuhatura.

Ubutumwa bwa Trump ubundi bwari bwibasiye bwana Elijah Cummings, watowe nk’umu-democrate uhagarariye Leta ya Maryland, irimo igice kinini cya Baltimore. Yaramubwiraga ati “Akarere ka Cummings ni akavuyo gateye iseseme, kuzuye imbeba. Iyaba yamaraga igihe i Baltimore, yagafashije mu gusukura aho hantu hadatekanye kandi hari umwanda.”
John Legend ntiyigeze yishimira na gato aya magambo y’umukuru w’igihugu cye, ndetse akaba asanga agomba kweguzwa. Kuri micro za TMZ John yagize ati “Donald Trump agira ivanguraruhu rikabije. Ni umwanda. Twakagombye kuzamura abaturage bose ba Amerika aho kubatesha agaciro(…) Tugomba kumwambura inshingano ze.”

John Legend n’umugore we Chrissy Teigen ntibigeze bahwema kugaragazako badakunda na gato Perezida Trump kuva yagera ku butegetsi mu Ugushyingo, 2016.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU