Umusaza w’imyaka 72, Leogracius Kyomuzizi wo mu Karere ka Rukungiri mu gihugu cya Uganda yicishijwe ibuye, yatewe amabuye azira inzoga yengwa aho ngaho yitwa ‘Tonto’.

Umusaza w’imyaka 72 yicishijwe ibuye azira urwagwa

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Kane w’icyumweru gishize, aho uyu musaza yatewe amabuye akahaziga ubuzima.

Umwe mu bari aho ibi byabereye kuwa Kane nimugoroba, Arinaitwe Nicholus yavuze ko muzeho Leogracius Kyomuzizi yazize kubuza mugenzi we kumutangira inzoga.

Ati “ Urupfu rwe rwakomotse ku mirwano yari itewe no kubuza mugenzi we basangraga washakaga gutanga inzoga ye ayiha undi mugabo.”

Inzego z’ibanze zabwiye The Daily Monitor ko ushinjwa kwica uyu musaza Leogracius Kyomuzizi asanzwe yarazengereje abantu bitewe no gusoma agatama agahita asinda cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU