Umurundi Mugunga Dieudonné ‘Buruchaga’, Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, yarahiye ko uko byagenda kose adashobora gutoza Rayon Sports, ngo n’ubwo yahabwaga amafaranga atagira ingano.

Umutoza wa Kiyovu Sports Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga yarahiye ko adashobora gutoza Rayon Sports

Umurundi Mugunga Dieudonné ‘Buruchaga’ yabivuze ubwo ikipe ye (Kiyovu Sports) yari imaze kwihaniza  Vision FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu ku Mumena.

Abajijwe n’itangazamakuru niba adashobora kujya gutoza Rayon Sports iramutse imwegereye, Mugunga Dieudonné yavuze ko bidashoboka nubwo yaba yahawe amafaranga atagira ingano, kuko ngo yaba ahindutse umwanzi w’Abayovu.

Ati “Rayon Sports? Oya sinshobora. Kugira ngo mve muri Kiyovu njye muri Rayon Sports ntibyashoboka naho bampa amafaranga angana gute sinshobora. Naba mpemukiye Kiyovu.”

Mugunga Dieudonné avuga ko atumva uburyo umutoza cyangwa umukinnyi ashobora kuva muri Kiyovu Sports akerekeza muri Rayon Sports.

Umurundi Mugunga Dieudonné 'Buruchaga' (ibumoso) yavuze ko adashobora gutoza Rayon Sports kuko ari umwanzi wayo mu kibuga
Umurundi Mugunga Dieudonné ‘Buruchaga’ (ibumoso) yavuze ko adashobora gutoza Rayon Sports kuko yaba ahindutse umwanzi w’Abayovu.

Ati “Ni amateka maremare ya Kiyovu na Rayon Sports. Sinumva ukuntu umukinnyi ashobora kuva muri Kiyovu akajya muri Rayon Sports, aba yigize umwanzi wa Kiyovu.”

“Nka njye nakinnye muri Kiyovu, mba umutoza wa Kiyovu, ejo nkagenda muri Rayon Sports, Abayovu bamfata gute? Oya sinshobora, ni akazi ndabizi, ni amafaranga, njyewe rero sinkeneye amafaranga. Sinagenda muri Rayon Sports kubera amafaranga. Ndi umwanzi wa Rayon Sports mu kibuga, ntabwo ndi umwanzi hanze.”

Umurundi Mugunga Dieudonné ‘Buruchaga’ yavuze aya magambo nyuma y’iminsi mike uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Kirasa Alain agizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse kuri ubu akaba ariwe wasigaranye iyi kipe nyuma y’isezera rya Robertinho.

Umurundi Mugunga Dieudonné ‘Buruchaga’ uherutse guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri, yavuze ko kugeza ubu akomeje gushaka abakinnyi azajya akoresha mu mwaka utaha w’imikino, aho afite intego zo guhesha Kiyovu Sports igikombe.

Ati “Nabaye umukinnyi wa Kiyovu, icyo umukinnyi aba yifuza ni ugutwara igikombe. Ni yo batabinsaba ngo Buruchaga dushaka ibikombe bibiri cyangwa kimwe, njyewe nzi ko nk’umutoza ngomba gutwara igikombe kugira ngo ibigwi byanjye bikomeze kuba byiza.”

Mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sports yakoresheje abakinnyi biganjemo abari mu igeragezwa, bakaba bazakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru hamwe na Gicumbi FC mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 4 Ukwakira 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU