DJ Edwin kuri ubu ukorera kuri Hot Fm yafashe umwanzuro wo kutazongera gukina indirimbo z’abanyamahanga mu kiganiro cye gica kuri iyi radio kuva kuwa 1 kugera kuwa 5 w’icyumweru.

Umuvanzi w’umuziki akaba n’umunyamakuru wa Hot Fm Musoni Anthony Edwin uzwi nka Dj Edwin ni umwe mu basore bamaze kwiteza imbere babikesheje umwuga wo kuvanga umuziki aho kuri ubu ari gukorera mu kabyiniro kitwa White Club gaherereye Kimironko.

Mu minsi ishize ubwo yakoraga ikiganiro cye kuri iyi radio yatangaje ko agiye kuzamura impano z’umuziki nyarwanda ndetse aboneraho kuvuga ko atazongera gukina indirimbo z’abahanzi bo mu mahanga bitewe nuko babamamaza ejo ugasanga nibo barimo kurya imitsi y’abanyarwanda kandi yakabawe iribwa n’abahanzi b’Abanyarwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize hanze yagize ati “Natangiye umwuga wo kuvanga umuziki mu mwaka wa 2014 kugera magingo aya ,nize amashuli abanza n’ayisumbuye muri Kaminuza ya Mount Kenya mu ishami ry’ Itangazamakuru.

Uyu musore w’imyaka 24 avuga ko yakuze akunda muziki cyane kugera naho ubaye akazi ke kamutunze .kubera uburyo akunda umuziki nyarwanda byatumye afata umwanzuro wo guhagarika gukina indirimbo z’abanyamahanga burundu kuri radio akorera cyane mu kiganiro akora kuva kuwa mbere kugeza kuwa 5.

Ati “Mu Rwanda usanga umuntu akora umwuga w’itangazamakuru ndetse n’indi mirimo ishamikiyeho ariko ugasanga ntatera imbere ari naho hava bimwe bita giti zakwa Abahanzi bakizamuka ibyo byose byakemuka aruko dufatanyije hamwe tukubaka umuziki nyarwanda nyuma ukagera ku rwego utanga yamafaranga azadufasha mu mibereho yacu bityo nibidashoboka ku bwacu bishobora gusigira inzira nziza abazadukomokaho.

Dushyigikirane twese kandi tuzatera imbere, reba Diamond Platinumz aje mu Rwanda azatahana arenga $100,000 kandi ndahamya ko nta muhanzi w’umunyarwanda wari wahabwa ayo mafaranga kandi ikibabaje cyane nuko uwo Diamond adusanze mu rugo kandi nitwe twirirwa tumucuranga kuma radio ndetse no kuma Televiziyo atandukanye. Dukorera aha yaboneyeho gusaba abantu ko bava mu bujiji ngo kuko igihe tugezemo n’igihe cyo guteza imbere iby’iwacu kurusha guteza imbere ibya abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU