Umugabo witwa Charles Mwandagaro  wari utuye mu mudugudu wa Musagara, Akagari ka Rukeri, Umurenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 11, Kanama, 2019 yishe urubozo umugore we amutemye ubwo yari asinziriye. Mwandagaro nawe yahise yiyahura anyweye umuti witwa Tsiyoda.

Yishe urubozo umugore we amuhengereye asinziriye nawe ariyahura

Charles Mwandagaro n’umugore we Marie Rose Yankurije bari bsanzwe babana mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba baei bafitanye abana babiri umukuru afite imyaka 16.

Amakuru avuga ko Mwandagaro yatemye ijosi, amaboko, mu nda no mu bindi bice by’umubiri ubwo yahengeraga umufasha we witwa Marie Rose Yankurije asinziriye.

Nyuma yuko yishe urubozo umugore we amutemye, nawe yahise anywa umuti wica udukoko bita Tsiyoda arapfa.

Abana bakanguwe no kumva ibintu bibomborekana barebye basanga ni Se uri gusamba baratabaza, abaturage baje basanga Mwandagaro yapfuye barebye basanga yishe n’umugore we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba witwa Aimable Musabwa yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru bahawe n’abaturanyi avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite undi mugore w’inshoreke, bikaba bikekwa ko uyu mugore yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakoreye Yankurije.

Ati: “ Mwandagaro yari afite undi mugore yinjiye ufite abana babiri. Iyi nshoreke ya Mwandagaro nayo irafunze kuko tumukeka ho kugambanira nyakwigendera kugira ngo yegukane imitungo ya Mwandagaro yari afitanye na Yankurije kuko bari barasezeranye mu mategeko.”

Musabwa avuga ko mbere y’ubu bwicanyi Yankurije yari yarahukanye ajya iwabo mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi.

Umurenge wa Kiyumba muri Muhanga uhana imbibe n’uwa Kayenzi muri Kamonyi.

Nyuma y’ibyumweru bibiri ngo Mwandagaro yagiye gucyura Yankurije.

Musabwa avuga ko kuba Mwandagaro yaraje kwica Yankurije ahagana saa munani z’ijoro avuye kuri iriye nshoroke ye bikekwa ko iyi nshoreke yaba iri muri uriya mugambi.

Asaba abaturage kureka ubushoreke bakabera indahemuka abo bashakanye kandi haba hari icyo batumvikanyeho bakakigeza ku bakuru mu muryango bakabunga cyangwa abakabibwira ubuyobozi hakiri kare.

Avuga ko abana b’umuryango wabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko bafite amahirwe y’uko bari basanzwe ba Sewabo naba Nyirasenge ndetse n’imitungo, ibi bikazabafasha kwibeshaho.

Yankurije na Mwandagaro barashyingurwa kuri uyu wa Mbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU