Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo inkuru yamenyekanye ko Young Grace yibarutse imfura ye .

Young Grace yibarutse imfura ye [ INKURU IRAMBUYE ]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Kanama 2019 , nibwo Umuraperikazi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa.

Aya makuru yemejwe na nyina kuri ubu bari kumwe nubwo atagize byinshi ayavugaho

Mu kiganiro Touchrwanda twagiranye na Nyina wa Young Grace yatubwiye ko umukobwa we yibarutse.

Yagize ati “ Young Grace nibyo koko yibarutse”.

Ntitwavuganye nawe umwanya munini kuko byumvikanaga ko ahuze gusa avuga ko turaza kumenya inkuru irambuye mu masaha ari imbere .Yaboneyeho kutubwira ko Young Grace ameze neza ntakibazo.

Twakwibutsa ko mu kiganiro Young Grace aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko yamaze kumenya ko atwite umukobwa ndetse ko azajya amwitaho akazanamushyigikira muri buri kimwe cyose yifuza gukora.

Ibi bije nyuma yuko havuzwe ko umubano we na Hubert Pique wajemo agatotsi ndetse na Nyiri ubwite Pique yarabyemeje.

Mu kiganiro yageze kugirana n’Umuseke yavuze ko umubano wabo wajemo agatotsi.

Ati” Young Grace twarakundanye nawe urabizi gusa mu rukundo bibaho ko utandukana n’umuntu hakaza impamvu runaka ituma ruhagarara ariko yo si ngombwa ko tuyibwira bose kuko iri hagati yacu gusa.”

Aba bombi bemeza ko ntarwango ruri hagati yabo ahubwo ko batakiri mu rukundo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU