Abafana ba Dj Arafat bateje adakuruvayo bamfundura isanduku yarimo umurambo we aho bashakaga kumureba no kumufotora amafoto y’urwbutso.

Abafana ba DJ Arafat bateje akaduruvayo bapfundura isanduku yarimo umurambo we

Kuri uyu wa wa Gatandatu nibwo umuhanzi w’icyamamare DJ Arafat wo muri Côte d’Ivoire yashyinguwe nyuma yo guhitanwa n’impanuka tariki 12 Kanama 2019.

Uyu muhanzi wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Coupé-décalé yari afite umubare munini w’abakunzi muri Afurika no hirya no hino ku isi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu habaye igitaramo gikomeye cyo kumusezeraho cyabereye kuri sitade yitwa Félix Houphouët-Boigny. Hari hari abahanzi bakomeye nka Davido, Fally Ipupa, Koffi Olomide n’abandi.

Abo mu muryango wa DJ Arafat bifuje kumushyingura hari inshuti nke n’abo mu muryango, ariko abakunzi bateje akavuyo icyari ikiriyo gihinduka imvururu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP yatangaje ko haje igihiriri cy’abafana be bagapfundura isanduku ku ngufu maze bagatangira gufata amafoto yaje no gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Aka kavuyo k’ Abafana ba Dj Arafat kaje guhoshwa na Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abashakaga gushinyagurira uwo murambo.

Twakwibutsa ko DJ Arafat yishwe na moto mu gihe ari cyo kinyabiziga yakundaga cyane dore ko yanazikoreshaga mu mashusho y’indirimbo ze nyinshi zirimo n’iyo yise “Moto Moto” yasohoye muri Gicurasi.

Abafana ba DJ Arafat bateje akaduruvayo bapfundura isanduku yarimo umurambo we

Abafana ba DJ Arafat bateje akaduruvayo bapfundura isanduku yarimo umurambo we

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU