Abantu 2 bakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko, wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) bamaze gutabwa muri yombi.

Abakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine, umunyeshuli wo muri kaminuza batawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane taliki 12 Nzeli 2019, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje kuri Twitter yarwo ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho gucura umugambi wo kwica uyu munyeshuri wigaga Ubutabire akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Umurambo w’uyu munyeshulikazi Sandrine wabonetse mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019, ubonwa n’abanyeshuri bahiga, hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.

Kuri Twitter, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwagize ruti: “RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we. Imanishimwe yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yarishwe ku itariki ya 8 Nzeri 2019.”

Abakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine, umunyeshuli wo muri kaminuza batawe muri yombi

Sandrine Imanishimwe wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda yabonetse yishwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU