Polisi yo mu gihugu cya Côte d’Ivoire yafunze abaturage 12 nyuma yuko bafashwe bari gucukura imva y’umuhanzi Dj Arafat uheruka kwitaba Imana azize impanuka ya moto.

Abaturage 12 bafashwe bagucukura imva y’umuhanzi Dj Arafat

Abaturajye bo mu gihugu cya Côte d’Ivoire benshi bababajwe n’amashusho (video) yezengurutse ku mbuga nkoranyamabaga yerekana abakunzi b’umuhanzi DJ Arafat, bacukura isanduku ye barayifungura kugira ngo barebe neza koko niba umurambo we urimo by’ukuri.

Aba bafana ba nyakwigendera batijwe umurindi n’ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwizwa, bavuga ko uwapfuye atari Dj Arafat, kandi ikizwi n’uko yarapfuye azize impanuka ya moto.

Abaturage 12 bafashwe bagucukura imva y’umuhanzi Dj Arafat

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu rwego rwo kwibuka ubuzima bwa muzika nyakwigendera yari abayemo no kwifatanya n’umuryango we.

Abaturage 12 bafashwe bagucukura imva y’umuhanzi Dj Arafat

Nyakwigendera Dj Arafat amazina ye nyakuri ni Ange Didier Houon, yavutse Ku wa 26 Mutarama 1986, yitaba Imana ku wa 12 Kanama 2019 azize impanuka ya moto.

Icyo yari azwiho ni uko yari ikitegerezo mu muziki mu njyana ya Coupé-décalé yamamaye cyane mu myaka ya 2000 na 2010. Iyi njyana yakunzwe cyane muri iyo myaka, n’urubyiruko rwo muri Côte d’Ivoire.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU