Aline Gahongayire yavuze ko ayo marushanwa yahuriranye nuko yahise ahura na gahunda nyinshi, gusa ngo umwaka utaha ashobora kuyasubukura akongera kuba.

Aline Gahongayire yagize icyo avuga ku marushanwa y’abantu babyibushye yigeze gutegura

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakundwa mu njyana zo kuramya no guhimbaza ndetse n’umwe mu bantu bazwiho kwihanganira buri kimwe cyose ndetse akagira umutima ukomeye kubera ibihe bitoroshye aba yanyuzemo.

Mu kiganiro kirekire aherutse kugirana n’Igihe yabajijwe byinshi birimo ibikorwa bye ndetse n’ibindi abantu batazi.

Mu bibazo byagarutsweho yajemo amarushanwa yajyaga ategura y’abantu babyibushye mu Rwanda maze avuga ko azayasubukura umwaka utaha.

Yagize ati” Njye numvaga nabikora vuba ariko hahise haza ibindi. Ndi kubiteganya umwaka utaha kuko hahise haza ibindi byihutirwa cyane birimo ibikorwa by’urukundo bya ‘We For Love’.”

Twakwibutsa ko mu kiganiro Touchrwanda duherutse kugirana n’umwe mu bakobwa babyibushye mu Rwanda yavuze ko ririya rushanwa ribatinyura nabo bakagaragara imbere yabandi ngo kuko ritabayeho bajya bigunga bumva ko Atari kimwe n’abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU