Umwe mu bakobwa b’ibyamamare mu ruhando rwa Cinema nyarwanda, Umuganwa Sarah benshi bazi ku izina rya Mutoni muri Film ya Seburikoko, yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru dusoje, bukaba bwaritabiriwe na bamwe mu byamamare muri Cinema.

Amafoto y'ibirori by'ubukwe bwa Mutoni ukina muri Seburikoko

Ubukwe nyirizina buje bukurikira umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, ubera I Kayonza witabiriwe n’ibyamamare muri sinema mu Rwanda nka Ndimbati (wari wicaye mu basaza), Samusure (wari mu basaza), Njuga na Nyiramana (wo muri Seburikoko).

Ejo hashize tariki ya 15 Nzeri 2019 nibwo Umuganwa Sarah ndetse n’umukunzi we Issa Nkunzimana bakoze ubukwe bubereye ijisho mu birori byabereye I Shyorongi mu Karere ka Rulindo bikitabirwa n’inshuti, abavandimwe ndetse nabo mu miryango y’abageni.

Mutoni

Mutoni

Mu bakinnyi ba Film bazwi bitabiriye ubukwe bwa Mutoni harimo Samusure wari umusangiza w’amagambo (MC), Niyitegeka Gratien uzwi nka Sebu, Clapton Kibonke, Ndimbati, Kirenga Saphine, Siperansiya, Mutoni Assia n’abandi batandukanye.

Amafoto y'ibirori by'ubukwe bwa Mutoni ukina muri Seburikoko

AMAFOTO/ INYARWANDA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU