Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi ihaye isomo rya ruhago ikipe y’igihugu ya Seychelles nyuma yo kuyitsinda ibitego 10-0 mu mikino yombi, igahita ibona itike yo gukomeza mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Abanyamahanga nabo bari baje gushyigikira u Rwanda ku bwinshi

Uyu mukino wo kwishyura waberega kuri sitade regional I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali urangiye ikipe y’igihugu Amavubi itsinze ibitego 7-0, ni mu gihe umukino ubanza wabereye muri Seychelles ukarangira Amavubi atsinze 3-0.

Muri make, wari umukino waranzwe n’ishyaka rikomeye ku bakinnyi b’Amavubi, ibi bikaba byanatanze umusaruro ushimishije kuko ibitego byarumbutse cyane. Bizimana Djihad niwe wafunguye amazamu ku ruhande rw’Amavubi, Kagere Meddie ashyiramo icya kabiri, Kapiteni Tuyisenge Jacques atsinda icya gatatu nicya kane, igice cya mbere kirangira ari bine k’ubusa (4-0).

Mu gice cya kabiri nabwo abakinnyi b’Amavubi ntibigeze bagabanya umuvuko n’ishyaka bari bafite dore ko Kagere Meddie yahise atsindira u Rwanda igitego cya gatanu, Yannick atsinda igitego cya gatandatu, ni mu gihe Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego cya karindwi, umukino uhita urangira ari ibitego 7-0.

Abakinnyi b’u Rwanda bishimira intsinzi bari bamaze kubona

Abakunzi ba Ruhago bari baje gushyigikira Amavubi ari benshi

11 Babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques (c) na Hakizimana Muhadjiri.

Seychelles: Barra Romeo, Bacco Errol Olivier, Constance Adrian, Sourris Michel, Esther Stan, Sinon Keren, Vidot Sennky (c), Mothe Dean, Vioot Gerick, Labrosse Brandon na Franchette Brandon.

11 babanjemo ku ruhande rw’ u Rwanda
11 babanjemo ku ruhande rwa Seychelle
Abakinnyi b’Amavubi babanje ku ntebe y’abasimbura

AMAFOTO: IGIHE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU