Saa munani n’iminota 45 (02h45’) byari saa cyenda n’minota 45 za Kigali (03h45’), Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ nibwo yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe yaho mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma izakina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020.

Amavubi arakora imyitozo ku mugoroba mbere yo gucakirana na RDC

Amavubi yahise yerekeza muri Royal Hotel iri i Gombe mu Mujyi wa Kinshasa aho aza gukora imyitozo ya nyuma saa 18:30 za Kigali, ari yo masaha azakiniraho na RDC kuri Stade des Martyrs kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeri 2019.

Mashami Vincent umutoza mukuru w’ Amavubi yavuze ko abakinnyi bose bameze kandi ashima Imana kuba urugendo rwagenze neza.

Mashimi Vincent yagize ati: “… Abakinnyi bose bameze neza, Mu mupira byose birashoboka ubu abakinnyi bagiye kuruhuka kugeza igihe turongera gukorera imyitozo nimugoroba twitegura umukino tuzakina ejo. Byose birashoboka, RDC ni yo ihabwa amahirwe ariko uzaba ari umukino ukomeye na bo barabizi..”

Nyuma yo gukina umukino wa gicuti amavubi azahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza mu mukino w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Amavubi arakora imyitozo ku mugoroba mbere yo gucakirana na RDC

Amavubi arakora imyitozo ku mugoroba mbere yo gucakirana na RDC

Amavubi arakora imyitozo ku mugoroba mbere yo gucakirana na RDC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU