Amavubi’ yafashe indege mu ijoro ryakereye yerekeza muri Seychelles, aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi yafashe indege aramara amasaha 16 i Nairobi mbere yuko ajya muri Seychelles

Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu igera muri Seychelles kuri uyu wa Kabiri, urugendo rwayo rwajemo impinduka bituma iza kumara amasaha agera kuri 16 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Amavubi yafashe indege saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa 05:10.

Ikipe y’igihugu irahamara amasaha agera kuri 16, aho biteganyijwe ko ihaguruka i Nairobi saa 22:00, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, ihagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko urugendo rwari rugoye ariko bishimiye ko kugeza ubu nta mukinnyi ufite ikibazo.

Ati ”Ni urugendo rutari rworoshye iyo ugenda nijoro birumvikana, mu masaha yo kuryama nturyame ntibiba byoroshye. Nta yandi mahitamo twari dufite, guhaguruka saa Saba i Kigali tukaba tugeze hano mu rukerera saa 05:00 ubwabyo ni imvune kuko umuntu adashobora kuryama mu ndege.”

“Icyangombwa ni uko twahageze neza, nta we ufite ikibazo n’umwe, bagiye kuryama baruhuke, turongera guhura saa 12:30 bafata amafunguro, turaza kureba uko izindi gahunda zikurikirana.”

Biteganyijwe ko Amavubi ashobora gukorera imyitozo i Nairobi kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa Sita mbere y’uko yongera gusubukura urugendo.

Amavubi azakina uyu mukino azakirwamo na Seychelles ku wa Kane saa 16:00 kuri Stade de Linite mu gihe bizaba ari saa 14:00 za Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU