Ikipe y’igihugu amavubi yageze mu gihugu cya Ethiopia aho igiye gukina n’iki gihugu mu mukino wo gushakisha itike yo gukina imikino ya CHAN izabera mu gihugu cya Cameroon.

Amavubi ageze muri iki gihugu nyuma y’urugendo rw’amasaha make dore ko bahagurutse ku gicamunsi kw’isaha ya saa 13:25, agera i Addis Ababa, kuri uyu wa kane aho bagezeyo kuri uyu mugoroba I saa 18:55. Aba basore barikumwe na Mashami, bakiriwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ethiopia.

Aba basore bari bakubutse mu gihugu cya DR Congo aho bakinnye n’ikipe y’igihugu mu mukino wa gicuti wo kwitegura gukina n’igihugu cya Ethiopia, aho batsinzemo iyi kipe ibitego 3-2 byatsinzwe na Sugira Ernest, Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane, ndetse na Manzi Thierry.

Umukino wo gushaka itike yo kujya mu mikino y’ibihugu by’Afurika ariko bikinisha abakinnyi b’imbere mu gihugu bazahuramo na Ethiopia, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2019, nyuma yaho bakazakina umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Amavubi yageze muri Ethiopia

Amavubi yageze muri Ethiopia

Amavubi yageze muri Ethiopia

Amavubi yageze muri Ethiopia

Amavubi yageze muri Ethiopia

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU