Mbere yuko dutangira Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 18, duherukanye muri Season 1 Episode 17 ubwo Aline yarimo gusobanurira Luc byose. Turakomeje…

Amayobera m' urukundo - Season 1 Episode 18

Aline arakomeza ati “ariko nagerageje uburyo bwose bwatuma bishoboka ngo ukundane na Jolie,ariko byaranze, kuko ninjye watumye animatrice ashaka gukorana imibonano nawe, kugira ngo tubafotore maze amafoto nyereke Anet akwange, namara kukwanga uhite ukundana na Jolie, ariko nabyo byaranze. None Luc, ndakwinginze ngirira imbabazi ariko urebe uburyo wamfasha, kugira ngo mve mu nzara za Jolie.”

Aline yarangije kumbwira ibyo byose nanjye narangije gufindura bimwe na bimwe,ariki nanone nkiri mu rujijo, nkibaza nti “ese niba Aline ariwe wapangaga na animatrice, none animatrice na Jeanette bo bapangaga iki?? Ko Jeanete namwiyumviye avuga ko Animatrice ari kubimufashamo?.”  Bigakomeza kumbera amayobera…

Ubwo Aline nahise mubaza nti “nonese urumva nyuma yibyo byose ari iki gishoboka nagufasha?” Aransubiza ati ”ndabiziko ubu muri iki kigo nta mukobwa mukundana uhari,kuko Anet yaragiye.”

Ndavuga nti “yego nibyo, none byatanga iki?” Aransubiza ati “ubwo rero utamutse ubwiye Jolie ko umukunda, nanjye ngahita mwemezako arinjye wabigiyemo, ubundi akampereza ayo mafoto, ndakeka byose byaba birangiye.”

Ubwo Aline yambwiye gutyo, ndatekereza cyane igihe kinini, arambaza ati “ko ntacyo ubivugaho se ahubwo ukicecekera?” Mpita nibuka ko nubundi icyo gihembee twarimo gisoza umwaka nikirangira nzimuka nkajya ku kindi kigi, mfata umwanzuro wo gufasha Aline, maze ndamubwira nti “ibyo umbwiye ndabyemeye,nimugoroba ubwire Jolie ko ndi kumushaka,kandi umumbwirire ko mukunda.”

Aline yarishimye araseka,maze arambwira ati “ngushimiye cyane ku mwanzuro ufashe, Imana iguhe umugisha,kandi nimugoroba turarara tubirangije.”

LUC NIWE UKOMEJE KUTUBWIRA INKURU ati “urugendo rushya sasa ruba ruratangiye, gusa nubwo namwemereye ko ngiye gukunda Jolie, nta muntu numwe ushobora gusimbura Anet mu bwenge bwanjye, gusa nari ntangiye kuzana ibyishimo, kuko abanteshaga umutwe  bose (animatrice na Aline) bamvuyeho, nkaba nsigaye gukemura ibya Jolie, ndetse na Jeanete. Gusa naho ducumbitse naho hari undi unshaka hasi no hejuru, uwo ntawundi ni Jose.”

Uwo mugoroba ikigo cyapanze gahunda yo gukoresha inama abanyeshuri bose, biba ngombwa ko Aline na Jolie tutabonana, kugeza dutashye kuryama.

Ubwo nageze ku icumbi nsanga noneho Jose yicaye kumuryango waho ndanyura, aba arambwiye ati “ariko Luc, ubwo wibonamo iki gituma uca umuntu amazi bigeze aha?”  Mba ndamubajije nti “ninde naciye amazi?”  Aransubiza ati “ubwo se koko uretse kwijijisha, ukavugisha ukuri, ntago ubona ko ngukunda?”  Mba ndamusubije nti “Jose, niba unkunda cyangwa utankunda, ibyo ni ibikureba, kandi nkugire inama, niba wanankundaga, subiza amerwe mu isaho, kuko njye singukunda, cyakora byo kuba inshuti yawe bisanzwe byo, kuva uyu munsi ndabigusezeranije.”

Ubwo narangije kuvuga ibyo, Jose yicaye hasi ku butaka arimo kurira, maze ndamubwira nti “Jose, reka kwiha amenyo yabasetsi kuko sinkiri uwo narindi,kuko narahindutse, ahubwo icyiza,nuko wahaguruka aho ukigira murugo.”

Maze ninjira mu nzu kugira ngo mfate uteenda twa uniforme ngo ntumese, ubwo nsohotse hanze, nsanga Jose aracyahari, nsutse amazi mu ndobo, ahita ansunikira ku ruhande, ahita afata ya myenda yanjye arayimesa, cyakira namureba ukuntu ari kubikora afite agahinda, nkumva mugiriye impuhwe, ariko nta kundi byari kugenda kuko nta mpuhwe mu rukundo.

Ubwo byararangiye,mpita njya kwirambika ku buriri, maze ndatuza, ako kanya phone yanjye iba irasonye, ndebye nsanga ni numero ntazi, kandi numva sinshaka kuyitaba, yampamagaye 3 kose, ubwa kane mba nditabye, nkimata kwitaba mpita numva ni Chance umpamagaye, ati “Luc, nakoze uko nshoboye kose kugira ngo njye nawe twongere dukundane, ariko warabyanze, kandi nizeye neza ko Diane yakubwiye impamvu yampuje nawe, ugasanga cya gihe njye nawe turyamanye.”

“Ubwo rero ngiye kuguha amahitamo 2, icya mbere nugukundana nanjye ugakiza umwana wa Diane, cg se ukambwira ko utankunda ubundi umwana wa Diane nkamurangiza.”

Chance yavuze gutyo numva arankanze, mpita nibuka nukuntu Diane yanyitayeho ubwo nari ndi mu bitaro, numva byanga byakunda ngomba kugira icyo mufasha, ariko nkibaza icyo nakora bikancanga, kuko ntago nakwemera kongera gukundana na Chance kandi nzi ibintu yankoreye mbere yuko dutandukana.

Ubwo Chance nahise mukupa,mpita mpamagara Diane, aramfata, maze arambwira ati “Luc, wambabariye ukagirira basi ko njye nawe tuziranye, maze ukantabarira ubuzima bwumwana?”  Ndamubaza nti “ese byagenze gute kandi bimeze gute?”

Nuko Diane aransubiza ati “Luc, nubwo nkiri muto, ariko narabyaye, ubwo rero umunsi nakubonye ngahamagara Chance ko nakubonyeho, yahise ashaka uburyo bwose bushoboka, maze ashimuta umwana wanjye, amujyana iwabo, maze arambwira ngo tuzagira icyo tuvugana ari uko nkoze ibishoboka byose ugakundana nawe, kuko ngo najye nashutse umuhungu bakundanaga akantera inda, maze akamwanga.

Ariko noneho Luc nagorwa, kuko nabaye umutabazi wa rusange. Ngomba gutabara Aline ngo Jolie atamushyira kuka rubanda, ngakundana na Jolie. Nanone ngomba gutabara unwana wa Diane ngakundana na Chaance ngo kuko nintabikora umwana azapfa, kuko ngo nubundi uwo mwana ntanazwi.

Ikindi kandi,ndacyahanganye na Jeanete ushaka ko mukunda ku ngufu, gusa sinfite imitima myinshi, kuko uwo mfite ni umwe wo gukunda Anet wenyine, ubwo se ndabikemura nte?? Ikindi kandi nkeneye no kwiga ngo nzereke afande amanota meza, ibyo nibyo ngomba gushyira imbere, nubwo iyo ngize ngo ntuze, Jose nawe aba amereye nk’abandi bose…

BIRAHERERA HE??

Ubwo Diane mpita mubaza nti”nonese muga,ubu urumva nabikoraho iki?” Aransubiza ati “Luc uri umuntu mukuru, kandi ufite numutima, ndetse wanatekereza. Ubwo rero sinakubwira ngo kora gutya, ahubwo wowe shaka icyo wakora nkumuntu mukuru. Ikindi kibazo mfite, iwabo wa Chance ari naho yajyanye uwo mwana wanjye, ntago mpazi, nta n’umuntu nzi uhazi ngo wenda nzajye gushakirayo.”

Ubwo Diane yamaze kumbwira gutyo, ndamubwira nti “ngiye kubitekerezaho nimbona icyo gukora nzahita nkubwira.” Mpita mukupa.

Ubwo ibyo byose nabitekerejeho ndaho mu buriri, numva noneho biranzonze, kandi haraburaga ibyumweru bibiri ngo dukore ibizamini bisoza umwaka, nuko ndibwira nti “ok, nta kibazo reka nkemure ibya Aline na Jolie mbere kuko byo byoroshye”…..bwarakeye, njya ku ishuri nkibisanzwe, amasaha aricuma, ku mugoroba mbona Jolie ansanze aho narindi maze arampobera, nibyishimo byinshi, ati “Luc, kuva uyu munsi nakwizeye, kandi ndumva nshaka kukwiha wese, ndetse nubuzima bwanjye.”

Ubwo nahise menya gahunda uko zifashe, ndamubwira nti “Jolie, uri umukobwa mwiza kandi ukwiye gukundwa, (byahe byo kajya), niyo mpamvu nanjye niyemeje kugukunda kandi byukuri.”

(kandi ndashaka kwivanira Aline mu byago).

Jolie arambwira ati “Luc, ubu burije, ariko ejo nitubonana, nzakubwira ibinyerekeyeho byose, kandi nizeyeko bizagushimisha.” Arangije ampa bizou, ajya muri dortoire, ubwo nanjye ngiye gusohoka ikigo, kumbe Aline yari hafi aho, aba aranyegereye arambwira ati “Luc, igikorwa ukoze nzakikwitura, kandi niyo ntakwitura Imana izaguhemba.”

Nuko ndasohoka, ubwo naragiye umuhanda wose,ngeze mu ivene ryerekeza aho ducumbitse, nkubitana nabagabo 3 bibigango, bambaye mask ku maso, bahita bamfata nta kintu tuvuganye, maze………..EPISODE 19 LOADING >>>>>>

Tuzakomereza kuri iyi Season 1 Episode 18 … Ntimucikwe na Episode 19 izakurikira.

LUC SE BAMUFASHE BAMUFATIYE IKI??

ABA BAGABO NI BANDE??

Amayobera m’ Urukundo – Season 1 Episode 18 yanditswe na: IGNACE DUKUZIMANA@ancestorignacedukuzimana

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU