Jenny Ohlsson wari umaze imyaka itatu ari ambasaderi wa Suède mu Rwanda, yatangiye inshingano nshya ariko ashimangira ko u Rwanda arufite ku mutima, ndetse ahishura ko asize ahaguze ikibanza ku buryo mu gihe kiri imbere kizaba kirimo inzu.

Ambasaderi wa Suède Jenny Ohlsson yaguze ikibanza mu Rwanda

Ambasaderi Jenny Ohlsson yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 13 Nzeri 2016 nk’uwa mbere wa Suède ufite icyicaro i Kigali, atangira inshingano mu Ukwakira uwo mwaka. Mbere ibikorwa bireba u Rwanda na Suède byasuzumirwaga muri Ambasade y’i Nairobi na Kampala.

Nyuma yo gusoza manda ye y’imyaka itatu, Amb. Ohlsson yavuze ko cyari icyubahiro gikomeye kongera gukorera mu rw’imisozi igihumbi, ku buryo isano afitanye n’u Rwanda yageze ku rundi rwego.

Mu 2007- 2009 Amb. Ohlsson yabaye umudipolomate wa mbere wa Suède ukorera mu Rwanda. Ubwo yatwitaga yasubiye muri Suède, aza guhabwa akazi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ashinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga n’ingabo.

Yaje gusaba kugaruka gukorera mu Rwanda, umwanya we noneho uhita ugirwa uwa ambasaderi, aba uwa mbere uhawe uwo mwanya anafite ibiro i Kigali.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, Jenny Ohlsson yagarutse ku rugendo rwe nka Ambasaderi mu Rwanda, ahamya ko yize byinshi ku Banyarwanda n’u Rwanda muri rusange, ku buryo ajyanye urwibutso rukomeye mu yindi mirimo.

Ati “Nishimiye ubucuti nubatse mu Rwanda. Byari ibyishimo n’urugendo ku muryango wanjye. U Rwanda ruzahora ari igice kigize ubuto bw’abana banjye. Tuzakomeza ubucuti n’abo twamenyanye, ndetse twaguze ikibanza hanze ya Kigali, ahantu hitegeye ibyiza. Harimo igiti cya avoka. Umunsi umwe hazaba harimo inzu.”

Yavuze ko ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda yari we mudipolomate wishimye kuri uwo munsi, bityo kugenda bibabaje.

Ambasaderi wa Suède Jenny Ohlsson yaguze ikibanza mu Rwanda

Ati “Gusiga ikintu wakundaga gukora n’abantu wakundaga kubona, bisiga icyuho mu mutima wawe. Ariko icyo cyuho nzajya nkizibisha ibyiza nabonye.”

Yavuze ko azajya azirikana umuhate wo kubaka amahoro no guharanira ko ikibi cyabaye kizatongera ukundi, yabonye ku banyarwanda binyuze mu miryango bakoranaga nka Never Again Rwanda, Aegis Trust n’indi igira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Yashimye agaciro n’umurava abayobozi benshi mu Rwanda bagaragaza, ntibicare ngo batimaze ahubwo bagahora biha intego ituma barenga aho bageze.

Ati “Ni ishema kuri njye kugira uruhare mu kunoza umubano w’u Rwanda na Suède.”

Yashimye kandi uburyo Abanyarwanda bajya impaka mu nzego zitandukanye, bagamije kubaka igihugu bifuza baba abanyapolitiki, abanyamakuru, abafite ibitekerezo baharanira n’abandi.

Yakomeje ati “Mu mutima njyanye imbaraga zidasanzwe z’abantu bagizweho ingaruka na Jenoside. Abagize umuryango wabo, abasirikare barwaniye guhagarika Jenoside ndetse n’abanze kuyigiramo uruhare. Abenshi muri mwe muracyariho ndetse nzirikana ko mwampinduye mu buryo bw’iteka.”

Yaze ko kuri uyu wa Gatatu atangira akazi gashya mu bijyanye n’intego zigamije Iterambere rirambye, SDGs, aho azaba ari ambasaderi wa Suede mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego zizarangira mu 2030 (Agenda 2030).

Yaguze ikibanza kirimo n’igiti cya Avoka

Yakomeje ati “Ambasaderi mushya wa Suède ntabwo aragera i Kigali, ariko akazi ka ambasade ya Suède mu Rwanda kazakomeza nk’uko bisanzwe.”

Jenny Ohlsson yashimiye byimazeyo abo bakoranye n’abandi badipolomate ba Suède bemeye gusiga imiryango yabo bakajya mu gihugu kitazwi na benshi muri Suède, babikoreye umuhate wo kubaka umubano ushingiye ku buringanire n’ubwubahane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU