Ansu Fati, umwana w’imyaka 16 y’amavuko ashobora guhigika Lionel Messi  nyuma yuko abaye umukinnyi muto witwaye neza mu gihe gito amaze yinjiye mu ikipe ya mbere ya Barcelona Fc.

Ansu Fati w’imyaka 16 ashobora guhigika Lionel Messi ku mwanya w’umukinnyi ikinnye muri Champions League akiri muto

Ansu Fati yanditse amateka adasanzwe nyuma yo gusinya contaro  mu ikipe ya Barcelona Fc ingana na miliyoni €100 nyuma yo kumurwanira n’andi makipe y’ibigugu arimo Real Madrid, akaba ashobora kuzaba umukinnyi wa Barcelonna ukiri muto ukinnye mu gikombe cya Champions League naramuka ahawe umwanya mu mikino y’uyu mwaka.

Yahawe aka kayabo k’amafaranga nyuma yuko arwaniye ishyaka akagaragaza ubuhanga bwe, aho yarwanirwaga n’amakipe atandukanye yase ashaka kumugura kuva akiri umwana muto w’imyaka 9 y’amavuko.

Ansu Fati w’imyaka 16 ashobora guhigika Lionel Messi ku mwanya w’umukinnyi ikinnye muri Champions League akiri muto

Uyu mukinnyi uciye agahigo ko kuba ariwe mwana uhize abandi ku myaka ye micye yasinyishijwe kontaro y’akayabo kangana na miliyoni 100 z’ama euro (€100) akazamara mu ikipe ya Barcelpna igihe kingana n’imyaka 3 aho azahagarika amasezerano cyangwa akongerwa mu mwaka wa 2022.

Uyu musore subu yanditse amateka gusa kuko mu gihe yakinaga mu ikipe ya Sevilla nabwo kubera kwitwara neza yaguriwe inzu y’agatandaza n’iyi kipe ngo ibi byakozwe n’umuyobozi wayo witwa Pablo Blanco aho yamusuye mu rugo amuzaniye imfunguzo bikamutungura

Mu makipe Ansu yakinnyemo harimo Escuela Peloteros de Herrera mu mwaka wa 2009 aho mu mwaka wa 2012 yaje kwifuzwa na Real Madrid gusa kubw’amahirwe atwarwa na Barcelona abanza gushyirwa mu ikipe y’abana bato kugirango akure nyuma atangira kumenyerezwa mu ikipe y’abantu bakuru.

Ansu Fati w’imyaka 16 ashobora guhigika Lionel Messi ku mwanya w’umukinnyi ikinnye muri Champions League akiri muto

Ngo sibyo gusa kuko na se yakinnye ruhago ahagana mu mwaka wa 2001 aho yakiniraga ikipe yo muri spain nyuma aza kuza kubivamo ubu umwana we niwe usigaye ari umukinnyi ukomeye ku isi.

Ansu Fati naramuka ahawe umwanya kuri uyu wa Gatatu agakina mu mukino wa Champions League, ku myaka 16 gusa, azaba ahigitse kuri uyu mwanya abakinnyi Bojan Krkic wakinnye iyi mikino afite imyaka 17 n’iminsi 53, na Lionel Messi wayikinnye afite imyaka 17 n’iminsi 331.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU