Mu gihugu cya Australia, umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wari utwaye igare yashatse gukwepa igisiga cyari kimuri imbere ahita yitura hasi bimuviramo urupfu.

Australia: Yakwepye igisiga ari kw’igare bimuviramo urupfu

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko nyuma yo kujyanwa kwa muganga agahabwa imiti, byokomeje kwanga birangira yitabye Imana

Ibi bisiga bikunze kugaragara cyane muri iki gihugu, cyane cyane mu gihe cy’imvura aho bibangamira abanyonzi ndetse n’abanyamaguru, gusa ntibyari bikunze kubaho ko biteza impfu za hato na hato.

Ibinyamakuru bivuga ko ubwo iyi mpanuka yabaga hari ibindi bisiga byinshi byari muri ako gace ubwo uyu musaza yageragezaga kugikwepa nuko bimuviramo urupfu.

Ibi bisiga byataka cyane abaturage banyuze hafi yabyo cyane cyane iyo biri mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Mu ntangiriro z’uku kwezi habaye gushyamirana hagati ya leta n’abaturage bari barashe igisiga kigapfa nyuma yo gutesha umutwe abaturage.

Ibi bisiga kandi bijya bibangamira indege aho usanga bizihuriraho, bigashaka kuzijya hejuru ndetse hari n’igihe abaturage barwara umutima, abandi bakabikomerekeramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU