Hamisa Mobetto ndetse na Wema Sepetu, bahoze ari abagore ba Diamond Platnumz, kuri ubu bari kubyinira ku rukoma nyuma yo kwiyunga, ntanumwe ugishyamirana nundi.

Bamwe mu bahoze ari abagore ba Diamond barabyinira ku rukoma

Nkuko bakunze kujya babigaragaza ku mbuga nkoranya mbaga zabo bombi bapfaga Diamond Platnumz,  umwe avuga ko ariwe warumukwiye undi nawe ati ninjye umkwiye kuko ntacyo undusha, aya matiku yakuruye urwangano hagati yabo kugeza ubwo buri wese afunze undi (block) kuri instagram.

Mobetto na Sepetu, bigeze kuba abagore ba diamond bakemuye ikibazo cy’amahari bari bafitanye, ubu bakaba bamaze kwiyunga buri wese yongeye gukurikira undi kuri instagram.

Nyuma yaho Diamond atandukaniye na Wema Sepetu wanabaye Miss Tanzaniya 2006, yahise akundana n’umunyamideli ukomeye muri Tanzaniya Hamisa Mobetto kuva icyo gihe  nibwo batangiye kugirana mashyari.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU