Hari abasore batinda gushaka abagore, barengeje imyaka 38 batararongora, bigatuma abantu bibaza impamvu badashaka ngo nabo babe abagabo rimwe na rimwe inshuti n’abavandimwe babo ugasanga bahora babaza impamvu badashinga ingo.

Bamwe mu basore batangaje Impamvu zituma batinda gushaka abagore

Bamwe mu basore bari muri iyo myaka, batinda gushaka abagore, abagabo bashatse batinze n’abakobwa baganiriye na Muhabura batubwiye impamvu zibitera n’ubwo bamwe bikururwa n’impamvu bwite ariko zose wabumbira muri izi eshanu zikurikira.

  1. Kubura ubushobozi bwo kubaka ndetse no gukora ubukwe

Abo twaganiriye bahuriza ku mpamvu y’ubushobozi buke bwo gukora ubukwe no kwita ku rugo nyuma yo gushaka umugore. Bemeza ko muri iyi minsi, ubukwe buhenda bugakorwa n’umugabo bugasiba undi.

Umugabo witwa Karerangabo Ananias avuga ko ubukwe buhenze cyane mu mijyi kuko busaba amafaranga menshi kandi abo basore baba bashaka gukora ubukwe nk’ubw’ abandi ariko amikoro akababera imbogamizi.

  1. Kugirria ubwoba inshingano z’urugo

Bamwe mu basore batinya gushaka kubera gutinya inshingano z’urugo zirimo kwita ku muryango wawe awushakira ibyo ukeneye byose, gutanga ibisobanuro igihe cyose ku wo bashakanye n’ibindi.

Ngo hari abasore batinda gushaka abagore kubera ko bagira ubwoba bw’izo nshingano bakaba baretse gushaka kugira ngo badahura n’ibyo bibazo, bityo bakinjira mu myaka hafi mirongine ndetse no kurenga.

Igihe kiragera bakarongora kubera igitutu cy’abantu ahanini kubera ko gushaka bisa nk’itegeko ry’umuryango, aho utarashatse afatwa nk’umuntu wayobye.

Karekezi Didas wubatse ahamya ko abo basore batinya ibibazo by’urugo kandi umugabo wese aba umugabo ari uko ahanganye n’ibibazo., ikindi batinya ningo zikigihe zisenyuka umunsi k’uwundi

  1. Kubengwa igihe cyo kurongora cyegereje

Umusore wakunze cyane umukobwa ateganya kuzabana na we ubuzima bwose akabimubwira bakabwemeranwa, bagatangira imyiteguro yo kubana ngo iyo amubenze ibyo bakunda kwita deception mu rurimi rw’amahanga, umusore ata umutwe ibyo kurongora akabirambika hasi.

Nk’uko abasore bakunda kurongora bari mu myaka 30 kuzamura, bituma yinjira mu myaka ya za 35 ndetse na 40 atarabenguka undi mukobwa. Ibyo biterwa n’uko nta kindi cyizere agirira undi mukobwa uwari we wese; nk’uko Byimana eric abyemeza.

Yagize ati: “Iyo ukundanye n’umukobwa imyaka irenga ibiri kugeza no kuri itandatu, uba umwiyumvamo kurusha na mama wawe kandi umwizera kurusha abandi bantu bose, iyo agukase utakaza icyizere cy’undi mukobwa wese ukumva abakobwa urabazinutswe.”

Undi twaganiriye witwa Mbonimpa yemeza ko iyo umukobwa akubenze washakaga kumurongora ufata akaruhuko “pause”. Ati: “Iyo umukobwa (fiancée) akwanze ufata akaruhuko ukumva nta wundi mukobwa wakunda ukundi bigakurizamo gutinda gushaka.”

  1. Kwishora mu Gukora imibonano mpuzabitsina bakiri abasore

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyari umwihariko w’abashakanye na ho abasore n’inkumi bakirinda kwishora mu busambanyi kugeza bashatse. Ibyo byahinduye isura muri iki gihe, abasore ntibakigira amatsiko yo kurongora kuko bakora imibonano mpuzabitsina nk’abagore n’abagabo bashatse.

Kansime avuga ko abasore batakigira amatsiko yo gushaka ngo bamenye icyo abagabo n’abagore babarushije kuko imibonano mpuzabitsina bayikora hafi ya buri gihe kandi n’abakobwa batandukanye.

Yabivuze ati: “Muri iki gihe urubyiruko usanga ruri mu busambanyi cyane, kera umuntu yarongoraga avuga ati ngiye kureba icyo abandi bandushije … ngo none aho udukingirizo twaziye umukobwa akora imibonano mpuzabitsina nta cyo yikanga.”

  1. Gushaka kurya ubuzima (Gukunda kurya iraha)

Rwamuhizi asobanura ko abasore batinda gushaka abagore baba bagishaka kurya iraha ntibasibe mu tubyiniro dutandukanye, guhora mu ngendo zo gutembera yaba mu gihugu no hanze yacyo, kwambara neza kandi bihenze n’ibindi. Iyo ufite urugo kenshi na kenshi ntibishoboka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU