Mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere, biragoye kubona umuhungu ukundana n’ umukobwa ukurusha imyaka cyangwa umugabo washakanye n’umugore umuruta, abantu babibonamo amahano mu gihe mu bihugu byateye imbere umuhungu akundana n’umukobwa umuruta batabibonamo ikibazo.

Basore dore ibibi byo gushakana n’ umukobwa ukurusha imyaka

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’abavuga ko batakundwa cyangwa ngo bajye mu rukundo n’ abakobwa babarusha imyaka ziratandukanye nk’uko bagiye babidutangariza.

Umusore warangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’uRwanda tutari butangaze amazina nk’uko yabidusabye, yatubwiye ko yakundanye n’ umukobwa umurusha imyaka itatu, ariko  bamaranye umwaka n’igice inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe be batangira kumubwira ko babona yarasaze kuko ngo yakundanaga n’umukecuru, n’andi magambo atandukanye.

Ati “Kubera amagambo y’abantu nanjye naje kwiyumvamo ipfunwe, hanyuma nza kumureka nta kindi dupfuye.”  Ngicyo icyemezo yafashe kubera bamwe mu bo babanaga.

Abandi bahungu bavuze ko iyo ukundanye n’ umukobwa ukurusha imyaka, umukobwa aramutegeka, cyangwa akamusuzugura, agahora yumva ari hasi ye.

Umugabo witwa karekezi we yatubwiye ko ku bwe umuhungu ufite urukundo nyarwo nta gikwiye kumutangira n’iyo abantu bamubwira inenge zitandukanye ku mukobwa yakunze we ntazo abona.

Kuri we ngo asanga ikibazo cy’imyumvire ari cyo gituma abahungu bamwe bagira ipfunwe ryo gukundana n’abakobwa babaruta.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU