Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Charly na Nina bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda bakunzwe cyane bari batangaje ko bazatarmira mu gihugu cy’ubwongereza mu gitaramo cyitwa Uganda UK Convention gitegurwa na Abagande baba muri icyo gihugu.

Charly na Nina ntibitabiriye igitaramo bagombaga kujyamo mu bwongereza

Charly na Nina babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram bashyizeho ubutumwa buvuga ko batakitabiriye icyo gitaramo kizabera i Londres.

Mu butumwa bwabo bagize bati “Ku mpamvu zitaduturutseho, ntago tuzagaragara mugitaramo Uganda Uk Convention kirabera London kuri uyu wa Gatandatu 14/9/2019. Twiseguye kubakunzi bacu bari biteze gutaramana natwe.”

Charly na Nina ntibitabiriye igitaramo bagombaga kujyamo mu bwongereza

Mu kiganiro twagiranye na Charly, yadutangarije koko ayo makuru ariyo ko batazitabira igitaramo cya Uganda Uk Convention kubera impamvu zitabaturutseho, yanaboneyeho kutubwira ko byabababaje cyane dore ko bari kuzifatanya n’ibyamamare Awilo Longomba na Eddy Kenzo na banyarwenya Madrat na Chiko, kikazayoborwa na Alex Muhangi.

Icyo gitaramo biteganyijwe ko kiba uyu munsi tariki ya 14 Nzeri 2019 ahitwa Troxy 490, Commercial Road, London E1 0HX, kwinjira bikaba biraba ari ama euro 25 na 35 muri VIP.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU