Davido yahawe inkunga ikomeye asabwa na Chris Brown ko yazamwambarira mu bukwe bwe n’umukunzi we Chioma buzaba bitarenze mu mwaka wa 2020.

Davido yahawe inkunga ikomeye na Chris Brown mu bukwe bwe

Umuhanzi w’icyamamare David Adedeji Adeleke wamamaye mu muziki nka Davido mu minsi ishize yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Chioma, kuri ubu Chris Brown yasabye uyu muhanzi wo muri Nigeria ko yazamwambarira mu bukwe bwe buzaba umwaka utaha .

Kuwa 12 Nzeli 2019 ni bwo Davido yateye ivi yambika impeta umukunzi we Chioma Rowland mu birori byabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Davido abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse agira ati ”Chris Brown arashaka kuzambera umuyobozi oooo [araseka] ibaze Chris Brown yanyambariye”.

Davido yahawe inkunga ikomeye na Chris Brown mu bukwe bwe

Abenshi ntibemeranyije na Davido ibyo yanditse aho bamwe bavuga ko bitakwemeza neza niba uyu muhanzi aza mu bukwe bwa Davido, cyane ko ku mpande zombi ntakintu baratangaza , uretse Davido wabaye nkubisangiza abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Twakwibutsa ko aba bombi mu minsi yashize bakoranye indirimbo bise Blow my mind kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga bangana na 20,068,568 ku rubuga rwa Youtube ubusanzwe rushyirwaho amashusho y’indirimbo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU