Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ku munsi w’ejo yatereye ivi umukuzi we bamaranye igihe Chioma Rowland amusaba ko yambera umugore w’ibihe byose .
Uwo muhango wabya ku munsi w’ejo ubera mu gihug cy’ubwongereza aho Davido yari yatumiye zimwe mu nshuti ze ndetse n’abo mu muryango we .
Mu byishimo byinshi Davido abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto y’ikiganza cyambaye impeta maze iherekezwa n’amagambo y’icyongereza twashyize mu Kinyarwanda avuga ati“yavuze ngo yego.”
Chioma Rowland akaba yambitswe impeta mu gihe anatwitiye Davido wari usanzwe ufite abandi bana babiri ari bo Imade na Hailey yabyaye ku bagore babiri batandukanye.
Ibi bibaye nyuma y’uko tariki ya 2 Nzeri 2019, Davido yari yagiye kwerekana umukunzi we mu muryango we kugira ngo n’ababyeyi babahe umugisha wa kibyeyi.