Itsinda ry’abanyarwenya rya Daymakers ni rimwe mu matsinda y’abanyarwenya rimaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda rigizwe Japhet na 5K Étienne Makanika ndetse n’umuyobozi waryo  Clapton kibonge bongeye muri iryo tsinda abandi banyarwenya batatu bashya.

Daymakers yabonye abandi banyarwenya 3 bashya

Iri tsinda  rikunzwe cyane muri iyi minsi mu rwenya  rimaze igihe kitari kini rivutse  ku gitekerezo cy’umunyarwenya Clapton kibonge nawe usanzwe ari umunyarwenya akaba ari nawe urikuriye .

Mu kiganiro twagiranye na Clapton mu iki gitondo  aho twifuzaga kumenya neza ku makuru avugwa ko iryo tsinda ryaba ryungutse abandi banyarwenya yadutangarije ko aribyo koko itsinda ryabo ryungutse abandi banyarwenya batatu harimo n’umwana muto cyane ufite impano yo gusetsa .

Daymakers yabonye abandi banyarwenya 3 bashya

Yagize ati abanyarwenya bashya twinjije muri Daymakers ni Nimu Roger ,Munyana Divine ukunze  kugaragara mu bitaramo binshi by’urwenya  n’umwana muto Mbabazi Teta Divine .

Tumubajije kuri uyu mwana muto Mbabazi Divine, Clapton yatubwiye ko uyu mwana afite Impano yihariye mu gusetsa  bikaba ari bimwe mu byatumye tumwinjiza muri Daymakers ndetse akaba ari no muri filime yanjye nise Clapton comedy izasohoka vuba aha

Yakomeje atubwira ko impamvu yatumye bongera abo banyarwenya bandi muri Daymakers ariko aricyo ggihe kugira ngo bagaragarize abanyarwanda  impano zindi z’abanyarwenya .

Daymakers yabonye abandi banyarwenya 3 bashya

Tugarutse kuri bigomba guhinduka  yatubwiye ko nyuma y’igitaramo cya mbere bakoze mu kwezi kwa mata muri uyu mwaka yavuze ko byabahaye ishusho nziza  yaho urwenya rwo mu Rwanda .

Mu gusoza Clapton yatubwiye ko muri kwezi kwa cumi  bari guteganya gukora ikindi gitaramo cya bigomba guhinda kabiri nubwo kugeza ubu imyiteguro ntibarayitangira kubera akandi kazi kenshi barimo gutunganya kugira ngo icyo gitaramo gusa yahamije ko igihe cya vuba bari butangaza itariki n’aho icyo gitaramo kizabera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU