Iradukunda Divine wamenyekanye nka Dj Ira ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane  hano mu Rwanda mu kuvanga umuziki, mu minsi ishize hagiye havugwa inkuru nyinshi kuri we ko yaba ari umutinganyi kubera ukuntu akunda kugaragara yitwara gihugu.

Dj Ira aranyomoza amakuru avuga ko ari umutinganyi

Ku munsi w’ejo  mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda bikora imyidagaduro agira  byinshi avuga ku bigenda bimuvugwaho  ko yaba ari umutinganyi  ni bindi byinshi .

Ku ruhande rwe Dj Ira  yavuze ko  ibyo bamuvugaho ataribyo ahubwo ko benshi bakunda kubona ukuntu akunda kwambara nk’abahungu bikaba aribyo bituma bavuga gutyo .

Yagize ati “nta kintu na kimwe nigeze nerekana, nta n’umukobwa wigeze anambeshyera ngo twarakundanye, nta n’uwo nanjye nanaterese, ahubwo ni ya myambarire y’abahungu na we wambwiye, kenshi tuzi ko 80% by’abatinganyi bambara nk’abahungu, ni kwa kuntu baba babona nambaye nk’agahungu bakavuga ngo kariya kana gashobora kuba ari agatinganyi, sinabarenganya ni kosa ryanjye.

Yakomeje anavuga ko atari umutinganyi kuko afite umuhungu bakundana kandi imyambarire ye ngo nta kintu na kimwe imutwara.

Kuba yambara nk’abahungu cyane, ngo byatewe n’uko yakuze asanga akurikira abahungu babiri, ndetse akaba ari nabo bakinaga cyane rero bituma agenda afata imico nk’iyabo.

Mu kazi akora ko kuvangavanga imiziki, avuga ko akunze guhura n’inzitizi z’abasinda bakamusindiraho, abamubwira amagambo mabi n’ibindi.

Yagize ati “akenshi tuba turi ahantu hafunze, ariko iyo hadafunze hari igihe aza ashaka kugukoraho ariko akenshi mpita nitabaza bouncer bakamwigizayo nkakomeza akazi. Mbere numvaga ntazabishobora bambwira nabi, uri kunshyiriramo indirimbo ntashaka, bakazanamo ibindi bintu ngo wa murundi we waje mu Rwanda, nyine bakambwira amagambo wumva ko atari meza.”

Ikintu kimutera ubwoba mu buzima bwe bwose ni ukubura ababyeyi, kuko iyo atakereje uburyo byaba bimeze adafite ababyeyi yumva biteye ubwoba cyane ku buryo anasaba Imana uwo munsi ngo ntuzabeho.

Dj Ira yasabye ababyeyi ko bakwiye kureka abana bagakora akazi bumva bashaka batababangamiye, kuko ngo impamvu mu Rwanda hari umubare muke w’abakobwa bakora akazi ko kuvangavanga umuziki ari ukubera kwitinya kwabo hakiyongeraho no kuba ababyeyi batabamerera gukora ibyo bashaka.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU