Kenshi na kenshi hari igihe abakobwa bakoresha uko bashoboye kose kugirango abasore bakundana bihutishe ubukwe, babashyire mu ngo, cyane cyane iyo bamaranye igihe kinini mu rukundo, kandi babona umusore nta gahunda y’ ubukwe ibari mu mutwe. 

Dore amayeri 5 abakobwa basigaye bakoresha ngo abasore bihutishe ubukwe

Muri icyo gihe, iyo abakobwa babona abasore nta gahunda y’ubukwe bababwira ya vuba kandi bo bakeneye umugabo, bakora ibishoboka byose ngo abasore bihutishe ubukwe butahe, ariko nyamara ugasanga nyuma biteza ibibazo birimo kubengwa, kubarisha nabi umusore, ubukene nyuma y’ubukwe n’ibindi kuko biba bitarateguwe neza cyangwa bisa no guhatiriza.

1. Kuryamana:

Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n’umusore ariko bataryamana, maze yabona atamubwira ubukwe vuba agahitamo kuryamana na we kandi kenshi gashoboka yibwira ko aribwo buryo bwo kumwereka urukundo, maze bikaba aribyo bizatuma afata umwanzuro wa vuba. Nyamara akenshi usanga bibeshya kuko hari nubwo batabana.

2. Kwiteza inda:

Umubare munini w’abakobwa usanga biteza inda ku basore bakundana ngo nibwo bazahita bafata umwanzuro wo kubashyira mu rugo, ariko abenshi ntibibahira kuko hari nubwo barinda babyarira iwabo nta bukwe bubaye.

3. Kuvuga ubukwe cyane:

Usanga kandi abakobwa benshi bibeshya ubukwe n’abasore bakundana, bakabibwira abantu bose b’incuti n’imiryango kandi ntacyo umuhungu aramubwira. Ibi nabyo abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo umusore niyumva abantu bamaze kumenya ibayabo ndetse bamubaza ubukwe, ngo azahita afata umwanzuro avuge igihe cy’ubukwe, ariko icyo sicyo cyatuma umuhungu afata umwanzuro atateguye.

4. Kurata ubukire:

Hari abandi bakobwa usanga baziko abahungu bakunda ubutunzi, maze bakajya biyemera amafaranga n’imitungo badafite, kugira ngo barebe ko umuhungu yakwemera ubukwe mu gihe cya vuba, byaba ngombwa akaniyemeza kuzikorera ubukwe mu mafaranga ye.

Ibi umusore ashobora kubyemera ndetse ubukwe bukaba, ariko asanze ya mitungo ntayo afite cyangwa ubukene bwaza mu rugo, niho usanga hava ya mibanire mibi bitewe no gukora ubukwe bwihuse.

5. Guhindura idini:

Hari ubwo umukobwa aba akundana n’umusore,badahuje idini n’imyemerere ariko kuko ashaka ko bakora ubukwe agahita ahindura idini nta n’ubwumvikane yibwira ko byatuma ahita afata umwanzuro vuba rimwe na rimwe bagatandukana nta bukwe buraba,umukobwa agasubira mu idini yahozemo.

Ibi ni bimwe mu bintu  abakobwa bakunze gukora ngo abasore bihutishe ubukwe, iyo bakundanye igihe kirekire bakabona nta gahunda ya vuba kandi bo babukeneye, maze bagatangira gushakisha uburyo bafata umwanzuro, kandi akenshi ntibibahire, bwanaba nyuma yaho hakazaba ingaruka.

Ikiruta ibi byose nukuganira n’umusore mukundana ukamubwira ko ushaka ubukwe, hanyuma mukagira uko mwitegura ndetse akubwira ighe yumva yaba yiteguye neza kandi nawe ukamutegereza, niba umukunda koko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU