Twegereye bamwe mu bagore n’abakobwa tubabaza ikibazo giteye amatsiko kigira kiti “Ese ko abakobwa n’abagore bari kuvugwa cyane ku kubeshya abagabo bakundana babaca inyuma murabyemera? Ibyo se biraterwa n’iki? “ 

Dore Impamvu 5 ziri gutera abakobwa n’abagore kubeshya abagabo n’abahungu bakundana

Abakobwa n’abagore batandukanye basubije iki kibazo bemeza ko uko abahungu n’abagabo b’iki gihe nabo basigaye baca inyuma abakobwa n’abagore babo, akaba ariyo mpamvu nabo ngo basigaye babaca inyuma basa nk’aho babihimuraho akenshi ngo iyo babavumbuye.

bakaba badutangarije zimwe mu mpamvu zikurikira:

1. Urukundo rumwe na rumwe rusigaye rubaho ari nk’igihe cy’inzibacyuho.

Basobanura ibi, abakobwa bavuga ko ngo hari igihe ukundana n’umugabo cyangwa umuhungu ubizi neza kandi unabibona ko mutazabana kubera ubushobozi ataragira cyangwa se unabizi ko nawe aguca inyuma, mugakundana ari nk’agakingirizo cyangwa se kwanga kubaho wenyine.

2. Ushobora guca inyuma umukunzi wawe kubera ibyo ukurikiye:

Kumutendekaho uwaguhaye akazi, ukize kumurusha uguha amafaranga cyangwa se ugufasha gukemura ibibazo runaka, uwo ukeneyeho ubufasha runaka…”

3. Guca inyuma kugira ngo urebe ko yagusaba ko mutandukana:

Kubera ko wabuze indi mpamvu yabatandukanya kandi waragize ipfunwe ryo kumusaba ko mwatandukana mu gihe wiboneye undi umusumbije kuzuza ibyo wumva wifuza ku muhungu mwakundana mukazanabana.

4. Igihe nta bwumvikane ufitanye n’uwo mukundana:

Ubona muri kujya muserera buri munsi, kubeshya abagabo cyangwa umuhungu mukundana umuca inyuma biba byoroshye cyane kuko utaba uri kumwiyumvamo muri iyo minsi.

5. Burya rero bitewe n’uko usanzwe witereye:

Hari abakobwa bakunda igitsina kandi abahungu bakundana batagikunda kimwe, nkuko umuhungu ashobora kuba agikunda umukobwa atagikunda ntibabyumve kimwe. Iyo rero umukobwa aba abikunda akabona umuhungu atabimusaba, hari igihe ajya gushaka ahandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU