Si igitangaza ko abakundanye bafata igihe cyangwa umunsi bagasohokana bagiye kwishimisha, ariko rimwe na rimwe ugasanga habayeho ingaruka zo gusohokana n’umukunzi wawe cyane iyo ahisemo kuzana n’inshuti ze kandi utabyiteguye.

Dore ingaruka zo gusohokana n’inshuti zawe uri kumwe n’umukunzi wawe

Uko isi igenda itera imbere ni nako abantu bahindura imibereho, imyumvire n’imitekerereze. Iyi mihindagurikire rero usanga iri mu buzima bwose bwa muntu kandi igakurikirana buri gice cyose aba agezemo. Binavuga ko imibereho y’inkumi n’abasore itakiri nk’iya ba se cyangwa ba sekuruza.

Uko abakurambere bashatse inshuti ndetse n´abagore babo binyuranye n´uburyo bukoreshwa ubu. Ubu kubona inshuti yakubera umugore ni uguhaguruka ugakenyera ugakomeza, rimwe na rimwe ukirya ukimara.

Tugaruke ku kibazo cya mbere aho neneho mu buhanga bwawe bwo gutereta bigezaho ugasaba inkumi ko wayisohokana ukinigura. Igihe mwasohotse akabari nakagereranya n’agace “katarangwamo imirwano.”

Ni ukuvuga ko umwe umwe aba atari iwabo undi iwabo. Nta mususu rero kukuba umwe umwe aba yabwira undi ikiri k´umutima. Ikindi ni uko ku kabari abenshi bahavuye barira bamaze kumva icyo babatekerezaho (bahaririye indobo), abandi n´ubu ntibashobora kuhibagirwa kubera ijambo ryiza bahabwiriwe.

Noneho rero uramusabye ngo musohokane aza ashoreranye na mugenzi we umwe cyanga benshi biba bishatse kuvuga iki? Abenshi bavuga ko mwene uwo mukobwa aba ari “Umukuzi ukura ibyinyo” cyangwa se atagushaka.

Gusa abantu twabajije, abakobwa batubwiye ko hari n’igihe umuhungu akujujubya ngo azagusohokane kandi ashaka kubikora mu rwego rw´urukundo. Bati rero kujyana na mugenzi wawe umwe cyangwa benshi ni ukumuha gasopo ngo atakubaza ibyo yishakiye byose.

Ikindi ni uko hari ababikora nyine bagamije kurya ibintu by´umuhungu. Ugasanga abakobwa b´inshuti bajya ibihe byo gushaka umuhungu uzabasohokana. Aba rero ngo icyo baba bapfa ni uko ubasohokana ibindi ubundi.

Abahungu bo twganiriye ngo bo barumiwe. Uvugana n´umukobwa ngo muri busohokane ngo wajya kubona ukabona aje ashoreranye na bagenzi be. Ibi kandi akabikora atitaye ku mafaranga ushobora kuba ufite kandi nawe akaza ntanayo yitwaje ngo aze gusudira.

Nk’umuti w´ibi rero, ingaruka zo gusohokana mu buryo butumvikanweho neza, nuko ngo bamwe ngo bagiye babasiga mu kabari aho basohokeye bagatoroka batishyuye umukobwa na bagenzi be bakisuganya bakishyura, hari ngo ababakata bamaze kubona ko baje ari benshi, hari abahindura akabari, kubera umubare wiyongereye bakajya muri ndagaswi ihendutse.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU