Umuntu ashobora kwibaza ibanga indaya zifite mu kureshya abagabo zikageza n’aho zibatwara burundu bagata ingo zabo, ariyo mpamvu twagerageje kubagezaho zimwi mu zituma indaya zitwara abago b’abandi. 

Dore zimwe mu mpamvu zituma indaya zitwara abago b’abandi

Mu buzima busanzwe, uburaya ni umwuga ndetse abawukora bemeza ko ari umwuga ufite ingaruka mbi nko gupfa, kwanduriramo uburwayi butandukanye nka VIH/SIDA, imitezi n’izindi.

Kwikoraho no kurimba cyane ni bimwe mu bituma indaya zitwara abagabo b’abandi.

Mu bihugu byitwa ko byateye imbere ho usanga indaya zifite amashyirahamwe akomeye yinjiza amafaranga akanatanga n’imisoro. Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abanyamerika bwerekanye ko 50% by’aba gabo na 26% by’abagore bacanya inyuma abo bashakanye nibura incuro imwe mu gihe cy’ubuzima bwabo kuri iyi si.

Uburaya rero bufite amateka maremare, na mbere y’ivuka rya Yesu uyu mwuga wabagaho. Bibiliya itubwira iby’indaya yitwaga Rahabu yacumbikiye abatasi b’Abaheburayo ubwo bajyaga gutata i Yeriko ”Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.” Yosuwa 2:1. Uyu mwuga rero waje gukomeza kugeza uyu munsi aho usanga abawujyamo biyongera cyane.

Indaya zitandukaniye he n’abandi bagore?

Ubundi ikibazo si uburaya ahubwo ikibazo nabasanga izo ndaya. Abata ingo zabo bakajya kumarirayo amafaranga baba babuze iki? Mu bushakashatsi nakoze nasanze indaya nta kintu gishya zifite uretse gusa uburyo zifata mu gihe zigiye kwakira umukiriya wazo.

Umuntu rero ashobora kwibaza impamvu abagabo n’abasore bajyayo kugeza ubwo abasore bamwe bahitamo kureka kurushinga ahubwo bakajya bagura ku kiro (nk’uko bamwe babivuga). Uko byagenda kose kwa Maraya nta kiza gihari. Nta muntu wagiyeyo ngo yunguke ahubwo ni igihombo gusa .

Wa munyabwenge w’ikirangirire akaba n’umutunzi uruta bose ababayeho n’abazabaho ari we Salomo hari icyo yavuze ku ndaya muri aya magambo ”kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, kandi akanwa ke karusha amavuta koroha ariko hanyuma asharira nk’umuravumba, agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye. Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu, intabwe ze ziherera ikuzimu.” Imigani5:3-5.

Mu mpamvu abagabo bamwe bata ingo zabo bakajya kwa maraya harimo izi zikurikira:

1. Guhora ku nkeke y’umugore ukubwira ibibazo gusa

Uretse n’umugabo, nta muntu muzima ugomba guhora atura ibibazo uwo bashakanye kubera ko baba barabaye umwe kuva bakirushinga. Ariko usanga abagore bamwe bavuga ibibazo bahuye nabyo batari banabazaba abagabo babo amakuru yo kwirirwa.

Banza ureke umugabo atuze umuyambire, umubaze uko yiriwe niba yahuye n’ibibazo byo muri ubu buzima, uze kumuganiriza mugeze mu cyumba cyanyu ahiherereye mbere yo gusinzira. Bityo umugabo azakumva kandi muzashakira hamwe ibisubizo birambye. Ugomba kumenya uko umugabo wawe yiriwe ku kazi ushobora gukoresha terefoni ukamuhamagara ukamubaza uko ameze cyangwa ukamwoherereza ubutumwa bugufi burimo amagambo meza amushimisha.

Naho rero niba muhura nijoro cyangwa ku manywa akanya gato agomba guhita asubira ku kazi ntubyiteho azagucika kuko hanze aha abamukeneye ni benshi. Nta mpamvu yo guhora umutura ibibazo gusa kuko na we ni umuntu nka we.

2. Kugira agasuzuguro

Urukundo bavuga ko rwirengagiza amafuti menshi ariko ntirushobora kwihanganira agasuzuguro gatewe n’umwe mu bashakanye. Indaya ikintu zikorera abakiriya ni ukubereka ko zibitayeho rwose, zibasekera, zibateze amatwi ariko ikiba kigenderewe ni ukubona amaramuko. Nyamara umugore utazi ibyo arimo ashobora guha agaciro gake ibyo umugabo avuga maze bikamuviramo kumutakaza.

Hari abagabo benshi bahisemo kwikorera imirimo yose mu rugo kuko abagore babo badakoreka. Gukora iyo mirimo si ikibazo ariko abantu baberaho kuzuzanya. Umugabo rero niko yaremwe yanga agasuzuguro kandi umuntu wese akwiye kukanga.

3. Kugira umwanda

Umwanda nshaka kuvuga aha ni isuku nkeya ku mubiri, mu rugo n’ahandi. Kuba umuntu asa neza ntibisobanuye ko ari umunyesuku. Nubwo umuntu yaba umukene gute ariko akagira isuku agaragara nk’umukire. Mu by’ukuri indaya zizi neza ko abagabo bakunda isuku kandi isuku ni isoko y’ubuzima.

Hari idini imwe itoza abayoboke bayo kwambara imyenda y’imbere imeshe buri gihe, ni ukuvuga nta kuwambara kabiri. Ibi rero ni byiza cyane, ni umuco mwiza abantu bagomba kumenyera. Ni ubwo umugabo yakihangana gute ntabwo yakihanganira umwanda. Indaya zizi gusasa neza zikanatera imibavu ihumura neza, zikanateka neza n’ibindi ubwo rero umu

Salomo yabivuze neza ubwo yandikaga imigani mu gice cya 7:16-18 aho umusore utagira ubwenge yajyaga kwa Maraya maze Maraya akabwira uwo musore ati ”Uburiri bwange nabushasheho ibidarafu byoroshye, bidozweho amabara y’ubudodo bwo muri Egiputa(Misiri), uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, ishangi n’umusagavu na mudarasini(ubwoko bw’imibavu), ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, twinezeze mu by’urukundo”.

Impamvu imwe idasabonutse ishobora gutuma indaya zitwara abagabo, urugo rusenyukira kwa Maraya, ariko iyo umugabo n’umugore bicaye bakaganira ku bintu bitagenda neza ibisubizo biraboneka. Umuti si uguhunga ibibazo ahubwo ni ugushaka ibisubizo biciye mu kwihanganirana no gusenga Imana. Nusenga ntukabwire Imana ibibazo byawe ahubwo ujye ubwira ibibazo uti “Mfite Imana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU