Umuhanzi w’umunyarwanda Elisha The Gift n’umwe mu bahataniraga  gukomeza ku mwanya wa nyuma mu mpera z’iki cyumweru nibwo habaga  ½ cy’aya marushanwa aho we atabashije gukomeza ariko we akaba anenga abanyarwanda batamutoye .

East Africa ‘s Got Talent: Umunyarwanda Elisha The Gift yanenze abanyarwanda kuba badatora abahagarariye u Rwanda

Nyuma yo gusezererwa  muri ½  cyayo marushanwa uyu musore yatangaje ko kuba atarageze ku munsi wa nyuma wa East Africa’s Got Talent  abinegera abnayarwanda kuko  batoye nkuko bisabwa abari bahagarariye u Rwanda bikaba biri mu byatumye we n’itsinda rya Himbaza  basezererwa

Yagize Ati “Kuba narasezerewe nabifashe nk’ ibisanzwe cyane ko impamvu yabyo yumvikanaga hasabwaga gutorwa ariko abanyarwanda ntibadutoye n’ubwo kandi aribo bari kuduhesha amahirwe. Mboneyeho gusaba itangazamakuru ryo mu Rwanda kujya bita ku cyateza imbere umuziki nyarwanda imbere kurusha kwita ku marangamutima yabo.”

Arongera ati “Impamvu mbivuze uku ni uko ntunga abanyarwanda bose urutoki kuko batadutoye, hari ababikoze ariko babimenye nyuma. ibindi bihugu byitaye ku mpano.”

Uyu musore avuga ko yagerageje kubwira abanyamakuru bamwe ngo basakaze inkuru ijyanye n’ibijyanye no gutangaza amajwi ariko ntibabikora avugira bagenzi be basigayemo ko igihembo gitashye i Rwanda ryaba ari ishema rya buri munyarwanda na muzika nyarwanda.

Avuga ko abasezerewe atari uko badafite impano ahubwo ko byatewe no kudatorwa n’abo mu bihugu baturukagamo nk’uko ibindi bihugu byabikoze.

Kuba yaritabiriye iri rushanwa avuga ko bigiye gufasha umuziki we mu kuwubaka mu buryo mpuzamahanga bitewe n’ inama n’ibitekerezo yagiye ahabwa n’ abateguye irushanwa.

Ati “ Cyane ko bambwiye ko injyana nkora nyikomeje neza ntakabuza yagera kure byananyeretse ko gakondo yacu ihatse byinshi tutaramenya rero ngiye kuyikora mu buryo bwagutse mparanira ko iba mpuza mahanga.

Elisha The Gift nta kintu na kimwe yicuza ngo cyane ko kujya mu irushanwa ari nko kujya ku gipimo ukamenya ubushobozi bwawe, ibyo ukwiriye kongera mu byo ukora.

Abahatanaga bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Makeda Mahadeo wo mu Rwanda, Umuhanzikazi Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Jeff Koinage wo muri Kenya na Gaetano Kagwa wo muri Uganda ndetse n’imbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa cyabereye ahitwa The Catholic University Of East Africa muri Kenya.

Abari bahatanye ni Elisha The Gift wari ufite nimero 2, Jehovah Shalom nimero 6, All Eyes on us nimero 3, The Mason nimero 1, Janmell Tamara nimero 4 na Himbaza Club yari ifite nimero 5.

Akanama Nkemurampaka kemeje ko Jannelle (Kenya) na Jehovah Shalom (Uganda) ari bo bakomeza bakazahatana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa abandi batahira aho.

Ubundi guha amahirwe umwe mu bahatanye wandika umubare w’umunyempano uhatanye ukoreza kuri 21313 ku bantu bari muri Kenya, mu Rwanda ni ukohereza kuri 5040, Tanzania ni 15670 naho Uganda ni 8008.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU