Umuraperi Fire Man wari umaze igihe yarasaritswe n’ibiyobyabwenge azasezererwa Taliki ya 20 Nzeri aho azaba avuye mu kigo ngorora muco kizwi nk’Iwawa.

Fire Man agiye gusezerewa mu kigo ngororamuco kizwi nka Iwawa

Uwimana Francis [Fireman], umwe mu baraperi bahoze bafite imbaraga mu muziki mu Rwanda gusa nyuma yaje gusarikwa n’iboyobyabwenge biba ngombwa ko ajya kugororerwa mu kigo cy’Iwawa.

Amakuru aturuka muriki kigo aravuga ko Urubyiruko rungana na 1659 arirwo ruzahabwa impamyabushobozi mu gihe abazasezererwa muri iki kigo bose ari 2151.

Baboneyeho kuvuga ko muri uyu mu bare uzasohoka n’uwitwa Fire Man azaba arimo ,Biteganyijwe ko umuhango wo gusezerera Fireman na bagenzi be 2151 barangije kugororwa mu gihe cy’umwaka uzaba tariki 20 Nzeri 2019 ukabera muri iki kigo cya Iwawa.

Twakwibutsa ko Atari inshuro ya mbere bamwe m bahanzi nyarwanda bajyanwa Iwawa aho bamwe mu bajyanweyo bahamije ko bamaze kwikosora aho harimo Master Fire, Saidi Brazza, Fireman aho asizeyo bagenzi be barimo umuraperi Neg G The General ndetse na Young Tone bakirimo kugororerwa muriki kigo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU