Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda (RNP) itangaza ko yahagurukiye abantu banywesha abana batujuje imyaka 18 ibisindisha cyane mu tubari n’amahoteri no gusindira mu ruhame.

Gusindira mu ruhame n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda - CP Kabera

Umuvugizi wa RNP, CP Jean Bosco Kabera aganira na RBA kuri uyu wa 16 Nzeri, yavuze ko hari imikwabo ikomeje gukorwa mu tubari no mu ma hoteri mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Ati “ Polisi ntizihanganira umuntu uwo ari we wese ushyira ubuzima bw’abana mu kaga abaha ibisindisha.Imikwabo irakorwa buri munsi mu tubari n’amahoteri ndetse tugiye no kuyikomeza mu gihugu hose, hagamijwe guca burundu abaha abana ibisindisha.”

Yakomeje agira ati “Ba nyir’utubari n’amahoteri bashishoze neza kuko itegeko rivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha ibisindisha umwana aba akoze icyaha iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 3 kugeza kuri 6 n’ihazabu y’amafaranga 100,000 kugeza kuri 200,000.”

CP Kabera yibukije abaturage ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Uretse abana banywa inzoga, tuboneyeho kwibutsa abantu ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi 8 n’amezi 2 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 20,000 kugeza ku bihumbi 100,000.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana, Dr Uwera Claudine Kanyamanza avuga ko ababyeyi barebwa cyane n’iki kibazo cyane ko ngo kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abana babo.

Ati “Kunywa inzoga ku bana bishobora kugabanya imitekerereze ndetse n’imikurire y’ubwonko bwabo kuko buba bugikura.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU